Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kirehe: Ababanaga mu makimbirane bongeye guhuzwa n’Umugoroba w’Ababyeyi

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 22-07-2019 saa 14:01:59
Umuryango wa Uwizeyimana Jean Claude na Yankurije Jeannette ni umwe mu itanga ubuhamya bw'uko Umugoroba w'Ababyeyi watumye imibanire yawo iba myiza (Foto Manishimwe N)

Hirya no hino mu Karere ka Kirehe hari imiryango itanga ubuhamya bw’uburyo gahunda y’umugoroba w’ababyeyi yayibafashije kubana mu mahoro.

Muri iyo miryango harimo uwa Uwizeyimana Jean Claude na Yankurije Jeannette batuye mu Murenge wa Gatore, mu Kagari ka Nyamiryango.

Bombi bahamya ko imibanire yabo yajemo agatotsi mbere y’uko babana, bitewe n’uko umusore yabanje gutera umukobwa inda, agashaka kubanza kwanga ko babana.

Ni byo abo bombi basobanura ko byabaye intandaro y’amakimbirane, nk’uko Uwizeyimana Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bwiza abisobanura.

Ati: “Twabanye naramuteye inda ari iwabo, ariko uwo mwana wa mbere nabanje kumva ntamushaka kuko namuzanye ntamukunze.

Nzana uyu mugore numvaga ntamukunze, kubera gutinya Ubuyobozi mfa kumuzana, dukodesha inzu, turabana, ariko tukajya tubana nabi, kuko byageze hagati turatandukana, ajya iwabo Nyamugari, nange njya iwacu Rwabutazi (Gatore).”

Uwizeyimana agaragaza uburyo nyuma, umugoroba w’ababyeyi wamuhuje n’umugore we, ubu bakaba babanye mu mahoro, ndetse barabyaye n’undi mwana wa kabiri.

Ati: “Twabayeho muri ubwo buzima, ariko ndabanza gushimira Ubuyobozi bwiza bwadutekerereje bukadushyiriraho Umugoroba w’ababyeyi. Bamenye yuko natandukanye n’umugore, badutumaho, baraduhuza, baratuganiriza, batwereka yuko ibyo turimo bitaduteza imbere, batwereka inzira twanyuramo kugira ngo twiteze imbere.

Twarabanye, duhita tubyara n’undi mwana wa kabiri, ubu tumeze neza nta kibazo, twarubatse, twiteza imbere, nta bwo tukiri mu nzu y’ubukode, twaguze n’ isambu.”

Umugore we Yankurije Jeannette na we agira ati: “Twari twarahuye mu buryo bwo gushaka akazi, umugabo antera inda, abanza kuyanga.

Nitabaje ubuyobozi busa n’ubutubanishije umugabo atabishaka, ariko mukubana, umugabo yangaga guhaha, nkajya mburara, ntangurire imyenda, nkajya ntungwa no gupagasa, kugeza ubwo yanyirukanye.”

Akomeza agira ati: “Abaturage n’abayobozi bacu, bamenye ko twatandukanye, badutumizaho mu mugoroba w’ababyeyi, baratugarura, baraduhuza, baratwigisha, turafatanya, ubu mu rugo ni amahoro. Dufite inka, nambara neza, nshimira cyane abafashamyumvire, n’inshuti z’umuryango.”

Mu bandi batanga ubuhamya bw’uburyo urugo rwabo rwarangwagamo amakimbirane, ubu rwongeye kubana mu mahoro barimo umuryango wa Niyonsenga Elysée wari waratandukanye n’umugore we Uwingeneye Delphine.

Bombi bagaragaza ko bahujwe n’inshuti z’umuryango, n’uburyo bw’umugoroba w’ababyeyi, ubu bakaba barongeye kubana, ndetse banasezerana byemewe n’amategeko.

Mukawizeye Esperance, Perezida w’umugoroba w’ababyeyi mu Mudugudu wa Bwiza, mu Kagari ka Nyamiryango avuga ko mu mugoroba w’ababyeyi, abagore banahafatira ingamba z’uburyo bwo gushakira ibisubizo ibibazo biri mu miryango, bidashingiye ku makimbirane gusa.

Ati: “Mu mugoroba w’ababyeyi ni ho nk’abagore twafatiye umwanzuro wo kujya tugurirana za matora, ibitenge, ubu noneho tugeze ku rwego rwo kujya twubakirana ibikoni, ufite igikoni turi kumwubakira ubwiherero bwiza, kandi umugoroba w’ababyeyi wanatumye ababyeyi tubona ijambo, ubu tubasha gutanga ibitekerezo.”

Macumi Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga, mu Karere ka Kirehe we avuga ko umugoroba w’ababyeyi, ari uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane bubera mu ruhame, bikozwe n’abaturage ubwabo.

Ati : “Gahunda y’umugoroba w’ababyeyi irafasha cyane kuko abaturage ubwabo barahura bakaganira, bagakemura ibibazo bafite mu miryango kandi baba ari bantu bakuze, ikibazo bakakibwirana, bakagiha umurongo, bakagikemura, bikaba bifasha cyane inzego z’ubuyobozi mu mudugudu.

Kuko ahenshi usanga umuyobozi w’umudugudu kuba yagenda agakemura ikibazo wenyine, hari aho abantu wenda bashobora kuvuga ko yabogamiye ku gice kimwe cyangwa ikindi, ariko iyo ikibazo cyakemuriwe mu nteko, ikibazo gikemurirwa hamwe.”

Umugoroba w’ababyeyi ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2012.Kuva icyo gihe, mu mihigo Akarere ka Kirehe ntihaburamo uwo gushyira imbaraga mu Mugoroba w’ababyeyi no kugenzura ko utanga umusaruro.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoberere myiza mu Karere ka Kirehe, Ntagwabira Oswald, yabwiye Imvaho Nshya ko impamvu umugoroba w’ababyeyi ushyirwamo imbaraga ari ukugira ngo umuryango witabweho, kuko umuryango ubanye neza, ngo uba inkingi y’iterambere.

Ati: “Mu mugoroba w’ababyeyi imbaraga zishyirwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku muryango, kandi bigakorwa n’abaturage bari kumwe.

Impamvu dushyira imbaraga muri iyi gahunda ni uko umuryango ukwiye kuba ishingiro ry’ibintu byose. Ni gahunda ituma dukumira amakimbirane, kwirinda ko abantu bajya mu nkiko, za gatanya.”

Nk’uko bigaragazwa n’abaturage n’Ubuyobozi mu Karere ka Kirehe, Umugoroba w’ababyeyi ubera ku rwego rwa buri mudugudu ku munsi wa kane w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi, mu masaha ari hagati ya saa munani na saa kumi n’ebyiri z’amanywa.

Umuryango wa Uwizeyimana Jean Claude na Yankurije Jeannette ni umwe mu itanga ubuhamya bw’uko Umugoroba w’Ababyeyi watumye imibanire yawo iba myiza (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.