Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Kinyinya: Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda batashye inzu bubakiye abarokotse Jenoside

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 09-07-2019 saa 17:05:01
Ubwo abakunzi b'ikipe ya Arsenal mu Rwanda batahaga ku mugaragaro inzu bubakiye abarokotse Jenoside batuye i Kinyinya

Ikipe ya Arsenal mu kiciro cya mbere mu Bwongereza  ni imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda aho bibumbiye mu itsinda “Rwanda Arsenal fans club (RAFC)”.

Iri tsinda ry’abafana  tariki 06 Nyakanga 2019 bakoze igikorwa cyo gushyikiriza inzu  abasaza n’abakecuru  barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 batuye mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu, Akarere ka Gasabo bibumbiye muri Koperative “Twiyubake Kinyinya” .

Iyi nzu  bakaba bazayikoreramo  umushinga wo guhinga ibihumyo. Ukuriye iyi koperative, Sezibera Jean  Berchmans yatangaje iyi koperative yibumbiyemo abantu 28  iyi nzu  yatashywe ku mugaragaro ikaba yari imaze imyaka 2 yarasenyutse aho ibyo bakoreragamo bari barabihagaritse.

Yakomeje ashimira abakunzi b’ikipe ya Arsenal kuba barabateye inkunga yo kongera kububakira iyi nzu kandi yemeza ko bigiye kongera kubafasha gukomeza kwiteza imbere.

Iyi nzu yashyikirijwe iyi koperative ubundi ijyamo imigina isaga ibihumbi 5 ariko aba bakunzi ba Arsenal babahaye imigina 760. Sezibera yavuze ko biye kubafasha  kuko bazajya babikuramo amafaranga kuko iyo bihari abakiriya batabura.

Munanura Appolo, umuyobozi wa  RAFC yatangaje ko iki ari igikorwa bakora buri mwaka ubu uyu akaba ari umwaka wa 5. Ati :“Twumva ari inshingano kandi biri no mu ntego zacu gukundisha abantu gukora siporo ndetse no gufasha Abanyarwanda cyane cyane abatishoboye.”

Agaruka kuri iki gikorwa bakoze muri uyu mwaka wa 2019, Munanura yavuze ko  bafashije iyi koperative y’abasaza n’abakecuru barokotse Jenoside  mu buryo buzabafasha gukomeza kwiteza imbere.

Ati: “Iyi nzu yari ihari irasenyuka, twarayibubakiye bushya tubafasha no gutangiza umushinga wo guhinga ibihumyo, tuzabaha imigina igera ku 1500 bazajya basarura buri munsi  kandi bizabagirira akamaro  cyane kurenza uko twari kubaha inkunga y’ako kanya.”

Uretse iki gikorwa, Munanura yavuze ko bazakomeza kubaba hafi ndetse ko bazanabagezaho amazi bazajya bakoresha ndetse babubakire n’imiyoboro  itwara amazi. N’ubwo ibikorwa bigikomeje, Munanura yemeza ko bizatwara   amafaranga asaga miriyoni 4.

 

Ubwo abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda batahaga ku mugaragaro inzu bubakiye abarokotse Jenoside batuye i Kinyinya

Bamwe mu bagize koperative “Twiyubake Kinyinya”

Sezibera ukuriye koperative “Twiyubake Kinyinya”

Bamaze gushyikizwa imigina y’ibihumyo

Imigina yose bagenewe

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Arsenal bari bitabiriye iki gikorwa

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.