Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kimisagara: Abakirisitu basabwe gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya Apr 23, 2018

Umuyobozi w’itorero Seira Community, Bishop Mutabaruka Aphrodice yasabye abakirisitu gukomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwo Iri torero ryibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Bishop Mutabaruka yasabye abakirisitu b’iri torero kugira urukundo rw’ukuri rutarimo uburyarya n’ishyari, asaba kandi gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko hari gahunda yo gukora umushinga, mu Itorero uzajya winjiza amafaranga akajya agoboka abagize ikibazo.

Umuyobozi wa SEIRA Community Church Bishop Mutabaruka Aphrodice

Bishop Mutabaruka akaba yibukije ko kwibuka ari itegeko ry’Imana akagira ati: “Iyo twibuka habaho isanamitima, kwibuka bizana ubumwe mu banyarwanda. Ubuhamya butangwa buruhura ubutanze kandi bugatanga isomo ku babwumvise ku buryo mu kwibuka ibikomere n’ihungabana bishira”.

Umujyanama muri iryo torero akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr Sindayigaya yavuze ko kuba Abanyarwanda barabashije kuva mu rwobo bari bararoshywemo ndetse bakiyubaka kugeza ubu bigaragaza imbaraga z’ubuyobozi bwiza bufatanyije n’Abanyarwanda bamenye ukuri bakamenya ko nta kintu na kimwe kigomba kubatanya.

Dr Sindayigaya akemeza ko u Rwanda rwahombye amaboko, abasigaye bakaba bagomba kuziba icyuho.

Abakirisitu bibukijwe impamvu yo kwibuka kuko iyo wibuka bigaragaza urukundo rukurimo ufitiye abo wibuka.  Dr Sindayigaya ati ”Iyo utibuka ntushobora gukunda mugenzi wawe muri kumwe cyane ko amategeko y’Imana abumbiye mu rukundo”.

Muri icyo kiganiro abakirisitu bashishikarijwe gukomeza kwegera abantu bamwe bafite imyumvire iri hasi, bageza n’aho na bo batiyitaho, barangwa no kutubahiriza gahunda za Leta, batera umugongo gahunda z’iterambere, Ati “Abantu nkabo batimenya nta bwo bamenya bagenzi babo, nta n’ubwo bakwibuka, tubegere tubigishe bahinduke”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Kimisagara wari waje ahagarariye Akarere ka Nyarugenge, Mukandahigwa Odette, ati “Habayeho igihe abantu biyaka ubumuntu biyambika umunyamanswa, nyamara twifitemo imbaraga zidasanzwe zo kwakira amateka yatubayeho no gufata ikemezo ngo ntibizongere ukundi, tukongeraho inshingano zo gusigasira ibyagezweho no gukomeza kwiyubaka”.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kimisagara, Marie Chantal Umwezi, yasabye abarokotse Jenoside bo mu Itorero Seira Community , gukomeza kwiyubaka ndetse no gukomera kandi ko Ibuka izakomeza kubaba hafi.

Umuhango wo kwibuka wasojwe n’igikorwa cyo kujya kuremera imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Kimisagara, Jari na Nyamirambo, babaha ibiribwa binyuranye n’ibiringiti.