Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

KIM yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 7, igira icyo isaba abayirangizamo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 05-10-2018 saa 15:22:44
Umuyobozi mukuru wungirije wa KIM Prof Herman Musahara wa 4 ibumoso n'umuyobozi mukuru wayo Prof Herman Musahara iburyo bwe hamwe n'abanyeshuri bagize amanota meza kurusha abandi(Ifoto/Moses)

Abanyeshuri 276 barimo abagore 180 n’abagabo 96, basoje amasomo y’Icyiciro cya Kaminuza mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo rya Kigali (KIM) kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018.

Ni ku nshuro ya 7 iri shuri riherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ritanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Mu muhango wo gutanga izo mpamyabumenyi, umuyobozi mukuru wungirije w’iri shuri, Prof. Danson Musyoki, yavuze ko ritanga umusanzu ukomeye mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko iri shuri rikora ibishoboka byose ngo ritange uburezi bufite ireme, hagamijwe ko abanyeshuri baryigamo barangiza bafite ubumenyi bubafasha kwiteza imbere n’igihugu.

Prof. Danson ati, “Uyu ni umunsi ntazibagirana mu mateka y’abarangije muri KIM, ubumenyi muvanye aha ngaha bugomba kubagirira akamaro ku isoko ry’umurimo.”

“Ni amahirwe akomeye kandi mugomba gukoresha neza kugira ngo mukomeze kuyabyaza umusaruro muzamura ubukungu bw’igihugu.”

Umuyobozi mukuru wungirije wa KIM Prof Danson Musyoki ibumoso n’Umuyobozi mukuru wa KIM Prof Herman Musahara (Ifoto/Moses)

Yashimye umuhate abanyeshuri bagaragaje bakaba babashije gusohoza inshingano zabo kandi ashima abarimu biyigishamo ndetse n’ababyeyi bahisemo ko abana babo biga muri KIM.

Umunyeshuri wahize abandi Rutayisire Fred avuga ko urugendo bakoze rutari rworoshye kuko hari abatangiranye na bo amasomo ariko gukomeza ntibibakundire.

Yashimye KIM urwego yabashyizeho rubemerera guhangana ku masoko y’umurimo yaba ayo mu gihugu imbere n’ayo hanze.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo ICPAR Bugingo Amon, nk’umufatanyabikorwa wa KIM mu korohereza abanyeshuri biga amasomo y’imyuga atangaza ko abarangije ari bwo bagiye gufungura amaso no gusubiza ibikenewe ku masoko y’umurimo.

Bugingo avuga ko kaminuza itagamije gutanga ubumenyi gusa kuko inafite intego zo kongerera ubushobozi abahiga mu gukora ubusesenguzi bw’ibyo bahawe no kubibonera ibisubizo by’ibibazo bihari.

Umuyobozi mukuru w’ikigo ICPAR Bugingo Amon wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango (Ifoto/Moses)

Yasabye abanyeshuri kuzaharanira gushyira mu bikorwa ubunyamwuga bavanye muri iryo shuri kandi bakagaragaza itandukaniro n’abandi ku isoko kuko ari ingirakamaro.

Abarangije muri KIM bakurikiranye amasomo mu mashami ari mo Ibaruramari ibijyanye n’icungamutungo ndetse n’icungamutungo mu by’amabanki.

Umuyobozi mukuru wa KIM Prof Herman Musahara ageza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango (Ifoto/Moses)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.