Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kigali:Tough Gangs yongeye kwiyerekana mu gitaramo Alikiba yaririmbyemo

Yanditswe na admin

Ku ya 03-01-2018 saa 10:43:04
Abagize itsinda rya Tough Gangs uko ari bane bose bari kumwe ( Ku murongo inyuma)

Nyuma y’uko abari bagize itsinda rya Tough Gangs bongeye gusubirana, mu ijoro ryo ku ya 1 Mutarama 2018 i Kigali muri parikingi ya sitade Amahoro bataramiye abantu mu gitaramo Alikiba  yarimbyemo nk’umuhanzi nyamukuru.

Iri tsinda ryagiye ku rubyiniro saa tatu z’ijoro zirengaho  iminota 55 maze riririmbira abantu indirimbo zitandukanye  zirimo iyitwa “Amaganya” bakoranye uko ari bane ari bo Jay Polly, Fire Man, Bull Dog na  Green P.

Abagize itsinda rya Tough Gangs uko ari bane bose bari kumwe ( Ku murongo inyuma)

Nyuma y’iyo ndirimbo bakomeje kuririmbana izindi zirimo iyitwa “Pe enkoni” ya Bull Dog, “Zunguza” ya Green P, “Akanyarirajisho” ya Jay Polly, “Urwikekwe” ya Fire man, “Nk’umusaza” ya Bull Dog, “Ndacyariho ndahumeka” ya Jay Polly, n’iyitwa “Kwicuma” indirimbo iri tsinda ryamenyekaniyeho rigitangira.

 

Ubwo bari ku rubyiniro bagiye kuririmba indirimbo ya Jay Polly yitwa “Ndacyariho ndahumeka”  Bull Dog mbere y’uko avuga ko ari yo ndirimbo bari bagiye kuririmba, yagize ati “Indirimbo tugiye kuririmba nidatuma muhaguruka ndareka ubuhanzi nzage kwigisha n’ubundi ni byo nize”.

Baje kuyiririmba koko abantu barishima dore ko ari indirimbo yakanyujijeho mu myaka yatambutse.

Abantu bari benshi mu gitaramo

Ku rundi ruhande P Fla wahoze muri iri tsinda ni we wabanje ku rubyiniro ari kumwe na Candy Moon n’undi muhanzi ukizamuka wabunganiraga mu majwi.

P Fla n’abo bahanzi bamufashaga ku rubyiniro baririmbye indirimbo  zirimo iyitwa “ Ntuzankinishe”.

Umuraperi P Fla ukunzwe muri iyi minsi na we yarishimiwe dore ko yari amaze agihe ataririmbira abantu kuko yari amaze umwaka afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere nyuma y’uko yari yarahamwe n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Avuye ku rubyiniro hakurikiyeho bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi ryo ku Nyundo nabo baririmbira abantu kandi ni bo bunganiraga mu majwi abahanzi nk’uko basanzwe babikora.

Yvan Buravan yaje kubakurikira aririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa “This is love”, “ Heaven”, Malaika”, “ Jus Dance” n’indi nshya arimo guteganya gusohora.

Buravan yagiye ku rubyiniro saa mbiri n’iminota 25 z’ijoro avaho saa mbiri  n’iminota 37 hanyuma saa mbiri n’iminota 43 Riderman aba ari we ukurikira.

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman uzwi nk’umwami w’Ibisumizi we yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa “Kadage”, “Redemption song” ya nyakwigendera Bob Marley, “ Wancitse vuba” yakoranye na Bruce Melody, “Come back” yakoranye na Safi Madiba n’izindi.

Uyu muraperi yerekanye ko akunzwe cyane nk’uko bivugwa  kenshi ko ari umuraperi uhora akunzwe.

Bruce Melody we yagiye ku rubyiniro saa tatu n’iminota 19 aririmba indirimbo zirimo iyitwa “ Uzandabure” iri mu zo yatangiriyeho akurikizaho izindi zirimo iyitwa “ Turaberanye”, “Ntundize”, “ Complete me”, “ Am back” yakoranye na Jay c na we waje kujya ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba hanyuma Melody asoreza ku yitwa “ Ikinya”.

Melody asoje kuririmba hahise hakurikiraho Tough Gangs ivuyeho hajyaho   Sheebah Karungi, umuhanzikazi ukomeye wo muri Uganda maze ashimisha abantu cyane abaririmbira indirimbo zirimo iyitwa “ Go down low” yakoranye na Pallaso,  akurikizaho iyitwa “ Akuse”, “ Nkwatako”, “ The way”, “ “Weekend” yakoranye na Runtown wo muri Nigeria, “ Farmer” yakoranye na Ykee Benda, “ Wadawa”, “ John Rambo” n’izindi.

Sheebah Karungi ( Uwa mbere uvuye iburyo) n’umukobwa wamufashaga kubyina

Mu gushimisha abantu yari afite umukobwa wamufashaga kubyina kandi na we uko yabyinaga ni nako yaririmbaga. Yavuze ko yishimiye gutangirira umwaka wa 2018  mu Rwanda.

Karungi wari wagiye ku rubyiniro saa yine n’iminota 52 yavuye ku rubyiniro  saa tanu n’iminota 33, Alikiba ajya ku rubyiniro saa tanu n’iminota 56 akora uko ashoboye kose ashimisha abari bitabiriye icyo gitaramo.

Alikiba yaririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa “ Cinderella” iri mu zo yahereyeho amenyekana akurikizaho izindi zirimo iyitwa“ Mwana” “ Aje”, “ Nakshi mrembo”, “ Chekecha cheketua” n’izindi zirimo iyitwa “ Seduce me” akunzweho cyane muri iyi minsi.

Ari ku rubyiniro yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu kiza, gifite abantu beza n’Umukuru w’igihugu uyobora neza.

Yagiye kandi avuga amagambo arimo kubaza abantu amakuru yabo nabo bakamusubiza ko ari meza.

Ommy Dimpoz bari bazanye na we yagiye ku rubyiniro asanzeho Alikiba aririmba indirimbo ze zirimo iyitwa “ Ndagushima” , “ Kajiandae” yaririmbanye na Alikiba, “ Badae” n’izindi.

Mc Tino, Kate Gustave na  Umulisa Angel ni bo bashyushyaga igitaramo (Mcs).

Abahanzi nka Olivis wo mu itsinda rya Active, Ama-G The Black n’umugore we, Uncle Austin, Jack B, Ziggy 55 ni bamwe mu bitariye icyo gitaramo kitabiriwe cyane.

Igitaramo cyabaye kizwi ku izina rya « East African Party » kikaba cyari kibaye ku nshuro yacyo ya 10 kuva cyatangira kuba.

Saa saba z’ijoro zirengaho iminota mike ni bwo igitaramo cyahumuje.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.