Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kigali:Ikigo k’ibyambu bya Tanzaniya kizagabanya igiciro cy’ubwikorezi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 10-03-2018 saa 16:11:29
Ubanza iburyo ni Uwihanganye Jean de Dieu, ibumoso ni Minisitiri w'Ibikorwa, ubwikorezi n'itumanaho muri Tanzania Prof Makame Mnyaa Mbarawa bafungura ibiro by'ikigo TPA i Kigali (Foto Gentil G)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko kuba ibiro by’ikigo k’ibyambu bya Tanzania bigiye kujya bitangira serivisi zabyo mu Rwanda bizarushaho kugabanya ibiciro by’ubwikorezi ku batumiza n’abohereza ibicuruzwa hanze.

Ubanza iburyo ni Uwihanganye Jean de Dieu, ibumoso ni Minisitiri w’Ibikorwa, ubwikorezi n’itumanaho muri Tanzania Prof Makame Mnyaa Mbarawa bafungura ibiro by’ikigo TPA i Kigali (Foto Gentil G)

Yabitangaje ejo hashize tariki ya 9 Werurwe 2018 i Kigali, ubwo we na Minisitiri w’Ibikorwa, Ubwikorezi n’Itumanaho muri Tanzania, Prof Makame Mnyaa Mbarawa bafunguraga ku mugaragaro ishami ry’ibiro by’Ikigo k’ibyambu bya Tanzania “Tanzania Port Authority (TPA)” mu Rwanda.

Eng. Uwihanganye yavuze ko mu myaka ishize, mu 2015, wasangaga ibicuruzwa bica ku cyambu cya Dar es Salaam biza mu Rwanda byarafataga iminsi 15.

Ati “Byonyine kuba hari ibintu bimwe na bimwe abakuru b’ibihugu byombi bemeranyijwe, natwe bakadusaba ko tubikora, tukabishyiramo imbaraga; harimo ibyo kugabanya aho imodoka zihagarara mu bihugu byombi, kugeza umuzigo i Kigali bikaba bigeze ku minsi itanu.

Iyo minsi igabanutse, n’igiciro cyo gutwara ibintu nacyo kiragabanuka. Kuba dufite ibiro by’icyo kigo k’ibyambu (TPA) hano mu Rwanda bizongera na none kugabanya iyo minsi.”

Yatanze urugero ko hari ubwo gutwara kontineri imwe y’ibicuruzwa iva cyangwa ijya ku cyambu cya Dar es Salaam byashoboraga gutwara amadolari y’Amerika agera ku bihumbi bitandatu, ariko ubu bikaba bigeze hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bitanu.

Ati: “Mwigeze no kumva ko hari abacuruzi bacu b’Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze mu bijyanye n’amabuye y’agaciro bibwe kontineri, ariko ubu ku bijyanye n’amavugurura ikigo k’ikigo k’ibyambu bya Tanzania cyakoze no kuba dufite ibiro byaco hano i Kigali, byagiye bitwereka ko umutekano w’ibyoherezwa uhari ukomeye ku buryo kongera kwibwa, guhura n’ibibazo byagabanutse.”

Minisitiri w’Ibikorwa, Ubwikorezi n’Itumanaho muri Tanzania, Prof Makame Mnyaa Mbarawa yavuze ko ibyo biro bifite inyungu ku bihugu byombi kandi icyo bashyize imbere ari ukorohereza abakiliya gukora ubucuruzi.

Ati “Turashaka ko abantu bakomeza bakibera hano cyangwa aho ari ho hose mu Rwanda bagakorera ubucuruzi ku ikoranabuhanga kandi bakagezwaho ibicuruzwa byabo hano.”

Yakomeje ashimangira ko Leta z’ibihugu byombi ziyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye muri byose, birimo no korohereza ubucuruzi hakoreshwa Gari ya Moshi.

Ati “Ukoresheje Gari ya Moshi, umuzigo umwe uvuye Dar es Salaam ushobora gutwara amasaha hagati ya 15 na 20 ukagera i Kigali. Impamvu ibyo bishoboka ni uko intera irimo ni km 1 320, kandi Gari ya Moshi tugiye kubaka izaba itwara imizigo, umuvuduko wayo uzaba ari km 120 ku isaha, bisobanuye ko izajya iva Dar es Salaam saa moya zuzuye igere i Kigali nibura hagati mu ijoro. Dukeneye guhindura uburyo dukoramo ubucuruzi kandi tuzabigeraho dukoranye.”

Ndayambaje Taddy uyobora uruganda Master Steel, rutumiza ibikoresho by’ibanze hanze y’Umugabane w’Afurika byo gukora ibisenge by’inzu, yavuze ko bari basanzwe bacisha ibicuruzwa cyane ku cyambu cya Mombasa kubera ko ibiro biri hafi ariko bagiye kujya bifashisha cyane ibiro by’ikigo k’ibyambu bya Tanzania kuko biri mu Mujyi wa Kigali aho bizaborohera gukurikirana no kumenya amakuru y’ibyo batumije hanze.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.