Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Kigali: Zahara yaririye ku rubyiniro

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 28-05-2018 saa 07:18:04
Umuhanzikazi Zahara wo muri Afurika y'Epfo

Umuhanzikazi Zahara wo muri Afurika y’Epfo ubusanzwe witwa Bulelwa Mkutukana mu ijoro ryo ku ya 25 Gicurasi 2018 ubwo yataramiraga mu Mujyi wa Kigali yatunguwe n’umuhanzikazi Favour aririmba indirimbo ye amarangamutima aramurenga ararira.

Umuhanzikazi Zahara wo muri Afurika y’Epfo

Ibi byabaye aho igitaramo cyasaga nk’ikenda guhumuza Favour yurira ku rubyiniro araririmba mu buryo buhambaye nk’uko abimenyereweho maze abantu barishima Zahara we ibyishimo biramurenga araturika ararira bamuha agatambaro akajya yihanagura amarira.

Ku rundi ruhande, Zahara yakoze uko ashoboye ashimisha abantu abaririmbira indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa  “Phendula”, “Loliwe” n’izindi

Mu gutaramira abari bitabiriye igitaramo kandi Zahara yageraga aho akabyina imbyino z’iwabo muri Afurika y’Epfo.  Umuhanzikazi Zahara kandi yaririmbye indirimbo yitwa “Vulindlela” ya Brenda Fassie.  Yaje guha umwanya kandi abantu bajya ku rubyiniro kuririmba indirimbo ye yitwa “Loliwe”.

Mbere y’uko Zahara  aririmba habanje kuririmba Social Mula ashimisha abantu abaririmbira indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa “Abanya-Kigali”, “Humura’, “Ku ndunduro”, “Super Star” n’izindi.

Social Mula we ku rubyiniro yabanjirijweho n’itsinda rizwi ku izina rya Neptunes rikunda by’umwihariko kuririmba risubiramo indirimbo z’abandi bahanzi zakanyujijeho cyangwa zigikunzwe.

Ubwitabire muri icyo gitaramo bwari bwinshi cyane ku buryo bamwe byabaye ngombwa ko bahagarara. Iki gitaramo  cyabereye mu ihema rinini ribarizwa muri Kigali Serena Hotel rimenyerewe kuberamo ibitaramo binyuranye.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.