Kigali yatsindiye igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuzima rusange

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 23-05-2019 saa 16:23:27
Abitabira siporo rusange mu Mujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera, ubu isigaye ibera mu bice byose by'uyu mugi

Umujyi wa Kigali watsindiye igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage, akaba ari wo mugi wo ku mugabane w’Afurika ubashije kugera mu migi itanu ya nyuma yegukanye ibihembo.

Ikigo ‘Newcities’ ku bufatanye n’Umuryango ‘Novartis Foundation’ n’Umujyi wa Montréal muri Canada, ku wa 22 Gicurasi 2019, batangaje ko Umujyi wa Kigali ari wo wegukanye igihembo cyo guteza imbere ubuzima rusange cya 2019.

Ibihembo byiswe ‘Wellbeing City Award 2019’ bitanzwe ku nshuro ya mbere, ni byo byonyine ku Isi bigamije gushima uburyo imigi ishyira imbere imibereho y’abayituye haba mu igenamigambi na politiki z’ibihugu.

Itangazo rigaragaza ko impamvu zatumye Kigali itsindira iki gihembo ari gahunda ya ‘Car free day’ iba inshuro ebyiri mu kwezi. Binyuze muri iyi gahunda, abatuye Umujyi wa Kigali basiga ibinyabiziga mu ngo zabo bakagenda n’amaguru, igikorwa kiba kigamije kubungabunga ubuzima bwabo bakora imyitozo ngororamubiri ariko kandi kikanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya mbere, aho imigi isaga 100 yo mu bihugu 27 hirya no hino ku Isi yitabiriye kubipiganira. Imigi itanu gusa harimo n’Umujyi wa Kigali ikaba ari yo yegukana insinzi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, avuga kuri iki gihembo, yagize ati: “Ibyishimo byadusaze kuba Umujyi wa Kigali wegukanye insinzi nk’umugi uharanira guteza imbere ubuzima rusange ku nshuro ya mbere ibi bihembo bibayeho. Ni insinzi itanga ikizere kuri ‘Car free day’ nka gahunda igamije guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bwiza bw’abatuye Umujyi wa Kigali”

Rwakazina kandi yakomeje agira ati: “Turashimira abaturage bacu cyane bitabira ‘Car free day’ igihe cyose, turashimira abafatanyabikorwa bacu bakiriye gahunda nshya bakanadufasha ikagerwaho. Tuzakomeza gushyira imbere gahunda iteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi dukomeje gushyira imbaraga mu kwagura gahunda ya Car free day.”

Umuyobozi wa NewCities ari na we wayishinze, John Rossant, yagize ati “Inkingi y’umunezero y’abatuye umugi ni ubushake bwa politiki buha agaciro iyo mibereho kandi bukayifata nk’ipfundo ry’imiyoborere.”

Rossant yakomeje agira ati: “Akanama kari gashinzwe gusuzuma ibijyanye n’imigi yahatanaga n’uburyo yita ku buzima rusange bw’abayituye, kakozwe ku mutima na gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gushyira imbere ubuzima rusange bw’abaturage. Ubwiyongere bw’abaturage bitabira Car free day bugenda buzamuka bishimishije kandi Umujyi wa Kigali ukomeza gushishikariza abaturage ibikorwa bitandukanye byo gutuma bakomeza kugira ubuzima bwiza. Ni ibintu byiza kandi mbashimiye ku bwo kwegukana igihembo cyo guteza imbere ubuzima rusange, barabikwiriye rwose”.

Imigi yabashije kwegukana ibihembo ni Santa Monica wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wegukanye igihembo mu guteza imbere kominote, Umujyi wa Pune mu Buhinde wahembwe ku bwo guteza imbere ubukungu no guha abawugize amahirwe, Umujyi wa Lisbon muri Portugal wahembwe ku bwo guteza imbere ibidukikije mu buryo burambye, Umujyi wa Milan mu Butaliyani uhembwa ku bwo guteza imbere imibereho myiza y’abawutuye, n’Umujyi wa Kigali ku bwo guteza imbere ubuzima rusange.

Umuhango wo gushyikiriza ibihembo iyo migi uko ari itanu, uzabera i Montreal muri Canada mu nama yo guteza imbere imigi izaba tariki ya 19 na 20 Kamena 2019.

Abitabira siporo rusange mu Mujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera, ubu isigaye ibera mu bice byose by’uyu mugi

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

One Comment on “Kigali yatsindiye igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuzima rusange”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.