Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kigali yatorewe kuba ikicaro gikuru  nyafurika cy’ubukemurampaka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 21, 2018

Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo nkemurampaka cya Kigali (KIAC) Dr. Masengo Fidele, avuga ko Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda ari wo wemejwe nk’ikicaro gikuru k’Ishyirahamwe Nyafurika ry’ubukemurampaka “Africa Arbitration Association” ku bwiganze bw’amajwi 62% binyuze mu matora y’abakemurampaka bo muri  Afurika.

Dr Masengo Fidele Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo nkemurampaka cya Kigali (KIAC)

Dr. Masengo asobanura ko ibyo bigezweho nyuma y’imyaka igera kuri 4 abakemurampaka n’ibigo by’ubukemurampaka muri Afurika bari bamaze baganira ku ishyirwaho ry’ishyirahamwe rishobora kubahuza.

Agira ati: “Mu gitondo cy’uyu wa 19 Kamena 2018 ni bwo twahawe amakuru ko umurwa mukuru wa Kigali ari wo watorewe kuba ikicaro k’ishyirahamwe Nyafurika ry’ubukemurampaka biciye mu matora y’abakemurampaka bose muri Afurika yakorewe ku ikoranabuhanga rya Interineti, bityo Kigali yegukana amajwi 62%”.

Dr. Masengo atangaza ko mu nama iheruka kubera i Kigali muri Gicurasi 2018 ari bwo hemejwe iryo shyirahamwe ry’abakemurampaka, hanashyirwaho itsinda ryagombaga kuganira ahagomba gushyirwa ikicaro cyaryo ndetse n’abantu bagomba kuzaba bagize inama y’ubutegetsi yaryo, byose bigomba kugerwaho binyuze mu matora ari bwo ibyifuzo by’abatora byari byagambiriye ko ikicaro cyashyirwa i Kigali cyangwa Nairobi.

Nk’uko abitangaza, iryo shyirahamwe ryahawe inshingano 3 zirimo gukora ubuvugizi bwo gukora ubukemurampaka muri Afurika, inshingano ya 2 ikaba ari ukubaka ubushobozi bw’abakemurampaka muri Afurika, hanyuma hakaza kumenyekanisha ubukemurampaka bukorerwa muri Afurika.

Dr. Masengo asobanura ko hari impamvu zigera kuri 5 zishobora kuba zaragize uruhare mu gutuma Kigali yaratoranyijwe kuba ikicaro gikuru k’iryo shyirahamwe harimo kuba u Rwanda ari igihugu kigendwa cyane kandi mu buryo buborohereza.

Agira ati U Rwanda ni igihugu kigendwa cyane kandi kikorohereza abakigenda kuko bose babonera viza ku kibuga iyo ikaba ari imwe mu mpamvu ikomeye”.

Icya kabiri Dr Masengo ashingiraho ni ukuba u Rwanda ari igihugu gikoresha ururimi rw’Igifaransa n’Icyongereza kandi abakoresha ururimi rw’Igifaransa bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bari barifuje ahantu bagera bakisanga bakavuga bakumvwa.

Indi mpamvu ya 3 yarebweho ni ukureba ku kigo cy’ubukemurampaka kigiye kwakira iryo shyirahamwe uko gikora uko kimeze, ubwisanzure bwacyo n’imikorere yacyo.

Agira ati: KIAC nk’ikigo cy’ubukemurampaka kirimo kirazamuka cyane kandi iratanga ikizere mu bigo by’ubukemurampaka muri Afurika”.

Dr. Masengo avuga ko impamvu ikomeye yaba yatumye ikicaro k’iryo shyirahamwe gishyirwa i Kigali ari iy’imiyoborere kuko iyo abantu bagannye mu gihugu bahiteze ubwisanzure n’umutekano biba ari ibintu bikomeye, ikindi agarukaho bashingiyeho ni serivisi zakira abitabira aho baba baherereye mu nama kuko bareba uburyo zibitaho kandi byagaragaye ko mu Rwanda bikorwa neza.

Niyibizi Canisius, umucuruzi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bakiriye neza intambwe u Rwanda rwateye mu bukemurampaka no muri KIAC ibifite mu nshingano kuko bigaragaza ikizere amahanga arugirira, by’umwihariko kuba Kigali yagizwe ikicaro gikuru k’ishyirahamwe ry’abakemurampaka bizafasha abacuruzi baho gukemura impaka zijya zibaho kandi akabibonamo n’amahirwe yo guhura na bagenzi babo bagenderera u Rwanda bitabira inama zitandukanye bityo bigateza ubucuruzi imbere.

Ubukemurampaka ni ubundi buryo bwo gukemura impaka bitanyuze mu nkiko cyane cyane impaka z’ubucuruzi, ikigo cy’ubukemurampaka kikaba cyarashyizweho ngo gifashe abacuruzi kubakemurira izo mpaka batagannye inkiko, bigakorwa mu ibanga bitanyuze mu ruhame kandi bikozwe n’abakemurampaka babihuguriwemo kandi bikihuta cyane ugereranyije n’uburyo bikorwa mu nkiko.

Kuva muri Gicurasi 2015 KIAC ishyirwaho imaze kugezwaho ibibazo byo gukemura impaka 88 zingana n’agaciro k’amadorari miliyoni 50, ikaba imaze guhugura abakemurampaka barenga 500 barimo n’abava mu bihugu by’amahanga.