Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kigali: Urubyiruko rutishoboye rwahawe amahugurwa y’ubudozi na WDA

Yanditswe na admin

Ku ya 07-11-2017 saa 09:15:56
Urubyiruko rwigishijwe imyuga y'ubudozi ngo rugiye kwihangira umurimo

Itsinda ry’urubyiruko rw’abagore   rukomoka mu miryango itishoboye rwahawe amahugurwa y’ubudozi n’Ikigo k’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA) muri gahunda ya NEP Kora wigire.

Nk’uko n’umuyobozi w’ishuri ry’imyuga (Gacuriro Vocational Training Center) Ndindiriyimana  Deogratias abitangaza, ngo gahunda yo kwigisha aba bagore umwuga w’ubudozi izabafasha mu bucuruzi no  kuzamura ubukungu bwabo mu gihe kizaza.

Urubyiruko rwigishijwe imyuga y’ubudozi ngo rugiye kwihangira umurimo

Ati “Ubumenyi bahawe buzabafasha mu kudoda imyenda no kuyibonera amasoko, kandi aya mahugurwa y’amezi 6, bigiyemo ubudozi bugezweho buzabafasha mu iterambere ryabo no kubona amafaranga.”

Ndindiriyimana avuga ko abagore bose banyuze muri aya mahugurwa bagiye batanga ubuhamya bw’uburyo yabafashije kwikura mu bukene no kwihangira umurimo.

Rwamukwaya  Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri y’imyuga yashimiye iri shuri ko rigenda rifasha abagore mu kubateza imbere.

Ati “Aya mahugurwa atanga inzira z’ubukire ku bagore, bikabafasha kwita ku miryango yabo no mu mibereho yabo isanzwe y’ubuzima.

Yavuze ko ayo mahugurwa afasha abayitabira mu biganiro n’imikorere ifasha amatsinda mato kandi akanabafasha kugera ku bunararibonye. Yashimye cyane iri shuri rihugura amatsinda y’abagore kuko riyageza ku bukungu.

Rwamukwaya yasezeranyije iri ishuri ko Minisiteri y’Uburezi izafasha mu kuzamura imitsindire no kongera ibikoresho bikenewe mu bijyanye n’ubumenyingiro.

Gasana Jerome, Umuyobozi mukuru wa WDA, asanga iki ari igihe cy’uko abantu bongera ubumenyi basanganywe mu myuga, bizabafasha kubona amasoko no gukora ibintu byiza.

Ati “Iyi gahunda ntibereyeho guha abagore ubumenyi buhanitse, ibafasha ahubwo mu kongera ubumenyi bw’ibyo bari basanzwe bazi ariko bakeneye kurushaho kubikora neza.”

Avuga ko iyi gahunda izafasha kongerera ubumenyi abadozi b’u Rwanda no kuzamura ingano y’ibyo bari basanzwe bakora, bagahaza isoko ry’u Rwanda.

Nyirahagenimana Rosette, umwe mu bahuguwe ku budozi, yavuze ko amahugurwa asoje yamugiriye akamaro kuko amwongereye ubumenyi , akaba yizera ko agiye gukomeza ubuzima ashaka icyamuteza imbere.

Ati “Ndashimira WDA  ku mahugurwa impaye, nungukiyemo byinshi, mpawe uburyo bwo  kwikorera.”

Uwamariya Angel na we usoje amahugurwa avuga ko bagiye kwishyira hamwe nk’abatayeri babigize umwuga, bakajya badoda imyenda myiza ishobora kujyanwa mu marushanwa y’abadozi.

Ati “Twishimiye gukoresha ubumenyi twahawe mu kwihangira umurimo ndetse tukanatanga akazi ku bandi kandi na twe tugakorera mu makoperative.”

Iyi gahunda WDA iyifatanyamo n’Umushinga C& H mu kwigisha no gutanga akazi ku banyeshuri 600 icya rimwe bize  imashini bakabasha gukora mu nganda z’ubudozi.

MUGISHA BENIGNE

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.