Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kigali: Urubyiruko 200 rwaganirijwe ku ruhare rufite mu kubaka amahoro

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 21-09-2021 saa 18:03:43

Uyu munsi ku wa 21 Nzeri 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, aho urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu turere dutandukanye tw’Igihugu rwahuriye i Kigali rwizihiza uyu munsi, ruganirizwa ku kubaka amahoro no kugira uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka ruhangana n’ingaruka za COVID-19 nka kimwe mu byahungabanyije amahoro.

Ni ibiganiro byateguwe n’Umuryango ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Never Again Rwanda /NAR), ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twiyubake twubaka Isi ibereye bose mu buryo burambye: Uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere indangagaciro z’amahoro”.

Mu butumwa bwatanzwe na bamwe mu bahagarariye inzego zinyuranye barimo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bwibanze ku gukangurira urubyiruko kudaheranwa n’ingaruka za kiriya cyorezo rugaharanira gushaka ibisubizo byo guhangana na zo, runerekwa amahirwe ahari yaruteza imbere.

Dapite Maniriho Clarisse ati: “…iyo utewe nawe ubwawe ntabwo witera ahubwo uba ugomba gushaka uburyo icyo uhuye na cyo ukirwanya kugira ngo kirangire ntikigire ingaruka nini kikugiraho. Muri rusange hari ingaruka nyinshi zagiye ziterwa na COVID-19, ariko hari ibisubizo tugomba kwishakamo kugira ngo izo ngaruka zitaduherena zigatuma duhera mu gahinda”.

Ku bijyanye n’imbogamizi urubyiruko rwagaragaje cyane cyane ibura ry’akazi, Depite Maniriho yijeje ubyiruko ko nubwo habaye inzitizi ziturutse kuri kiriya cyorezo, icyerekezo cy’iterambere Igihugu cyihaye kizagerwaho ariko nanone buri wese asabwa kubigiramo uruhare.

Ati: “[…] hari gahunda nyinshi ziteganyijwe kugira ngo bimwe mu bibazo twavuze hano bikemuke”.

Ku kibazo cy’ibura ry’umurimo kandi yagaragaje ko hari gahunda zateganyijwe na Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye n’izindi nzego mu rwego rwo kugikemura, muri zo harimo Ikigega kigamije kuzahura imishinga y’ urubyiruko yahombye kubera COVID-19 hakaba harashyizweho amafaranga y’u Rwanga arenga miliyoni 500. Hari kandi Ikigega cy’Igihugu na cyo cyashyiriweho kuzahura ubukungu, gahunda ya ECOBRIGADE igamije guhanga imirimo mu rubyiruko binyuze mu kubungabunga ibidukikije n’izindi.

Ku bacikirije amasomo yagaragaje ko hari gahunda yo kongera ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo bigishwe kandi no mu gihe hakongera kubaho ikindi kibazo amasomo yakomeza gutangwa ntahagarare.

Urubyiruko rwashimye urubuga ruhabwa rwo kuganira n’inzego zinyuranye ku nzitizi rugifite runagaragaza ko na rwo rufite umuhate wo kwishakamo ibisubizo.

Uwitwa Iradukunda Providance wo mu Karere ka Burera avuga ko hari ikibazo cy’amikoro mu rubyiruko ariko nanone bagomba kubyaza umusaruro amahirwe ahari kugira ngo bagishakire igisubizo.

Ati: “Intore yishakira inzira, nubwo hari kiriya kibazo, ariko hari n’amahirwe menshi tugenerwa, twashyiriweho, hari amahirwe menshi dufite twakoresha, natwe ubwacu dushobora kwifatanya tugashaka ikintu cyazamura ubukungu bwacu”.

NAR ishima umusaruro utangwa n’ibiganiro bihuza urubyiruko n’izindi nzego

Aganira n’itangazamakuru, Mahoro Eric Umuyobozi wungirije wa NAR, yavuze ko buri mwaka bategura ibiganiro bigahuza urubyiruko n’Abadepipe bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo zinyuranye n’Abadepite bahagarariye urubyiruko, abahagarariye izindi nzego za Leta n’imiryango itari iya Leta, bafite aho bahuriye n’ibibazo biba biganirwaho kandi umusaruro ugenda ugaragara.

Ati: “Navuga ko umusarura umaze kugenda ugaragara; harimo ibikorwa binyuranye by’urubyiruko bimaze kugenda bishyigikirwa, bishyirwamo imbaraga bigamije guhangana n’ibura ry’imirimo no kureba uko ubuzima bwasubira ku murongo muri rusange. Ikigenda kivamo kigaruka kuri ya mikoranire n’inzego kugira ngo ibi bibazo bye kuba amasigaracyicaro, ni no gukora ubuvugizi kugira ngo za politiki zinyuranye z’igihugu na za porogaramu zishyirwaho zishyirweho zishingire koko ku bibazo biba byagiye bigaragara muri ibi biganiro”.

Mahoro agaragaza kandi ko muri ibi bihe hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye hagamijwe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Ati: “ Uyu munsi rero ubutumwa nta bundi ni ugufatanya kugira ngo duhangane n’ingaruka z’icyorezo twiyubaka nka sosiyete muri rusange nk’u Rwanda by’umwihariko cyane cyane urubyiruko, ariko nanone kureba uko twakubaka Isi idaheza ; aho tuvuga urubyiruko, abakuze, abafite ubumuga, abantu bose bari mu byiciro binyuranye ntitubibagirwe muri uru rugendo rwo kwiyubaka. Nubwo tutararangiza icyorezo cya COVID-19 ariko nibura dutangire guhangana n’ingaruka uko zagiye zigera cyangwa zigenda zigera kuri buri muntu”.

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro washyizweho n’icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, mu Rwanda, watangiye kwizihizwa guhera mu mwaka wa 2011.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.