Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Kigali: Umusizi w’Umufaransa yazanye igitabo akeza Umwanditsi Kagame Alegisi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 10, 2018

Thierry Sinda, ni umusizi, umwanditsi, umushakashatsi, umunyamakuru akaba n’umwarimu muri kaminuza mu Bufaransa, aho yigisha uruhurirane rw’imico y’Abanyafurika, ari mu Rwanda aho yazanye igitabo yanditse kivuga ku busizi ‘Anthologie des Poèmes d’Amour des Afriques et d’Ailleurs’.

Umusizi w’Umufaransa, Thierry Sinda asaba abanditsi n’abashakashatsi kwandika kuri Afurika (Foto Kayitare JP)

Thierry wamenyekanye cyane ubwo yatangizaga igisa nk’intebe y’abasizi b’Afurika ‘Le Printemps des poètes d’Afrique et d’ailleurs’, ikindi akaba azwi kubera ibitabo yanditse birimo ‘Chant du Black Paname, Anthologie des Poèmes d’Amour des Afriques et D’ailleurs, Voyage en Afrique a la recherché de mon moi enivre’ n’ibindi, yavukiye mu Bufaransa ariko akagira inkomoko yo mu gihugu cya Congo Brazzaville.

Avuga ko yagiye agaragaza ubusizi bwo mu bihugu by’Afurika nka Sénégal, Bénin, Madagascar, Côte d’Ivoire n’ibindi. Ashimangira ko mu basizi babayeho mu Rwanda azi Padiri Kagame Alegisi ndetse akavuga ko yagiye asoma ibitabo bye birimo ibyo yanditse kuri Filozofiya Bantu ariko ngo mu busizi bwe akaba yaragiye agaragaza amakosa yakozwe na bamwe mu basizi bamubanjirije akaba yaragiye abakosora.

Thierry avuga ko igisekuru akomokamo kizwi mu bikorwa by’ubusizi, Se umubyara Martial Sinda, akaba yarabaye umuhimbyi w’imivugo wa mbere mu bihugu by’Afurika byakolonijwe n’u Bufaranga kandi akabihemberwa.

Ati “Martial ari we data, mu 1955 yanditse igitabo ke cya mbere umwaka ukurikiyeho ahabwa igihembo nk’umunyafurika wa mbere w’umwanditsi n’umusizi. Sogokuru yari umuyobozi mu gihe cy’ubukoloni, ndetse amenyekana nk’umuntu wangaga gutukwa n’abazungu ahubwo agaharanira ko umunyafurika yagira uburenganzira nk’ubw’umuzungu”.

Igitabo yazanye mu Rwanda ‘Anthologie des Poemes d’Amour des Afriques et d’Ailleurs’ agaragaza ko abazungu bafataga nabi abirabura nko kuba mu Bufaransa baratuzwaga mu nkengero z’umugi, uko iterambere ryagiye riza ngo bituma abari bahatuye na bo batera imbere ndetse bavamo n’abantu bize ku rwego rwo hejuru ariko na bo ikibazo cyabayeho ngo ntawashoboraga kwandika igitabo n’uwacyandikaga agakosorwa n’abazungu, bahitaga basiba ibigaragaza amateka y’Abanyafurika.

Ati “Ibitabo byasohokagamo ibyo bashaka ko bisohoka ariko na none ugasanga abize amashuri ahambaye ni bo bakora akazi ko gucunga umutekano bitewe n’inkomoko y’ibihugu byabo”.

Thierry Sinda asaba abanditsi b’Abanyafurika ndetse n’abashakashatsi kugaragaza ibitekerezo byabo mu gihe baba batabikoze byabagumamo kandi abato bakeneye ubwo bumenyi bwabo ngo akaba ari muri urwo rwego bakwiye kwitekerezaho bo ubwabo, bakandika.