Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kigali: Umugi uteye imbere usaba ko tubaho nta SIDA-Muhongerwa

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Sep 21, 2018

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Muhongerwa Patricia, asanga kugira ngo Abanyakigali bagire umugi uteye imbere mu buryo burambye ari uko bagomba kubaho ari bazima bafite ubuzima budafite SIDA.

Aba ni abari bitabiriye inama yamurikiwemo inyigo yakozwe n’Umujyi wa Kigali izagenderwaho mu gihe k’imyaka 5 mu kurwanya SIDA (Foto N. Moses)

Yabigarutseho ejo hashize tariki ya 20 Nzeri 2018 mu gikorwa cyo kumurika inyigo yakozwe n’Umujyi wa Kigali izagenderwaho mu gihe k’imyaka 5 mu kurwanya SIDA.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali ni igice kimwe mu duce tugaragaramo ubwandu bwa SIDA ku gipimo kinini ugereranyije n’ahandi mu Rwanda, birumvikana kuko Kigali ni wo mugi munini w’igihugu harimo abaturage benshi baza bagana uyu mugi ku bw’impamvu zitandukanye, ubwo ni nako ubwandu bwa Sida bugenda bukwirakwira bikaba bigaragara ko Umujyi wa Kigali ufite igipimo kiri hejuru ku bafite ubwandu bwa SIDA ugereranyije n’iyindi migi yo mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ubu mu Rwanda ubwandu buhagaze kuri 3% mu gihugu hose, Umujyi wa Kigali ubwandu bwa SIDA bukaba buri ku kigereranyo cya 6,3%.

Muhongerwa avuga ko igiteye impungenge ari uko muri rusange mu bangavu n’ingimbi naho ubwandu buhari, kubera ingeso zimwe na zimwe bishoramo usanga zibazanira ubwandu bwa SiDA.

Yagize ati “Ni yo mpamvu ari ikibazo kigomba kwitabwaho by’umwihariko ingamba zihariye zo kurwanya SIDA zigomba gutekerezwa zigashyirwa mu bikorwa, akaba ari yo mpamvu turi hano kugira ngo twumve uburemere bw’icyo kibazo no guhangana n’icyo cyorezo ngo kiveho burundu mu baturage b’umugi wacu.”

Muhongerwa yavuze ko mu 2015 Umujyi wa Kigali wateguye inama ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa higwa ku kibazo cyo kurwanya SIDA hanasinywa amasezerano ya Paris yo kurandura SIDA mu Mujyi wa Kigali, asinywa hagati y’Umujyi wa Kigali n’Umukuru wa UNAIDS (ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya Sida). Muri urwo rwego Umujyi wa Kigali ku bufatanye na UNICEF, UNAIDS na RBC (Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima) bateguye gahunda y’imyaka 5 yo kurwanya SIDA ndetse no kwita ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko.

Hateguwe kandi iteganyabikorwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali mu bijyanye no kurwanya SIDA no kwita ku buzima bw’imyororokere mu bangavu n’ingimbi.

Asanga uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo iri genamigambi rishyirwe mu bikorwa kuko asanga ingufu zizashyirwa mu kurwanya SIDA ari zo zizatuma bagera  ku ntego biyemeje yo kurwanya Sida bityo bizagira uruhare mu gutuma umubare w’abandura ugabanuka.

Dr Betru Woldesemayat, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda, yavuze ko ikibazo cya SIDA ari indengamipaka, ko ari ngombwa kuyikumira mu bufatanye.

Yagarutse ku ntego mpuzamahanga mu kurwanya SIDA, avuga ku mibare irimo  90-90-90 bisobanuye ko  90% bakabaye bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu, 90% banduye  bazi uko ubwandu bwabo bungana hanyuma na 90% babona ubwunganizi buganisha ku kugabanya imbaraga z’ubwandu mu mubiri.

Yashimye Umujyi wa Kigali, avuga ko intego z’igikorwa barimo zizagira umumaro ukomeye mu kurandura ubwandu bwa SIDA.

Yavuze ko yishimira ukuntu Abanyarwanda bahagaze neza mu birebana n’ubwandu bwa SIDA, asaba ko hatangira gutekerezwa intego zo muri 2030  zijyana n’ibipimo biri kuri 95-95-95 mu birebana n’ubwandu bwa SIDA.

Semakura Mohamed, umujyanama ku bijyanye n’igenamigambi ryo kurwanya virusi itera Sida muri RBC, yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka byose kugira ngo ubwandu bwa SIDA bugabanuke aho kuri ubu mu Rwanda umuntu wese bapimye bagasanga afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ahita ajya ku miti ako kanya bigatuma arushaho kuramba no kubaho igihe kirekire bityo ngo bigatanga n’amahirwe yuko bigabanya kuba yananduza abashya.