Kigali: Umugenzi azaba ategereza bisi iminota 15 muri 2024

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 06-05-2019 saa 06:53:42
Mu 2024 umugenzi azaba ategereza bisi iminota itarenga 15 (Foto Archive)

Inzego zitandukanye za Leta ziriga uburyo umugenzi yazaba ategereza bisi ku cyapa iminota itarenze 15 mu mwaka wa 2024. Kuri ubu umugenzi ateregereza imodoka iminota 30.

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA, kiratangaza ko inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, ndetse n’Umujyi wa Kigali zirimo gukora inyigo igaragaza umubare w’abantu, aho baturuka n’aho bajya kugira ngo uwo mubare ugaragaze serivisi zigomba gutangwa kuri buri muhanda utegerwaho imodoka.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi igamije impinduka mu bukungu ‘NST1’ bigaragara ko mu 2024 umugenzi azaba ategereza bisi ku cyapa mu gihe k’iminota 15.

Rutera Rose, umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubwikorezi mu kigo RTDA, yabwiye Imvaho ati: “Abantu bizere ko mu 2024 gutegereza bisi mu minota 15 bizaba byaragezweho kuko Leta igomba gushoramo amafaranga yo gukora ibintu bitandukanye, ari ugutanga iyo nzira ikoreshwa na bisi igahabwa umwanya (Priority), ubwo buryo bitarenze 2024 Leta izaba yarashoyemo amafaranga nko gutunganya za gare ku buryo bisi itageramo ngo iheremo ahubwo ikavamo vuba. Tuzaba twaratunganyije ibikenerwa kugira ngo imitangire ya serivisi yihute”.

Rutera akomeza avuga ko hazaba hari uburyo umuntu ashobora kureba kuri terefoni akamenya ko bisi igeze ku cyapa cyangwa iri mu nzira.

Ati: “Tuvuge niba ukorera mu biro kandi icyapa kiri hafi y’iwawe, uzi gahunda, uvuga uti mu minota 5 bisi iraba ihageze cyangwa se uti ntiraza iraza mu minota 30, ugakomeza ukikorera ugasohoka ari uko habura iminota itanu ibyo bigatuma utirirwa ku cyapa utegereje. Si ibintu byahita bikorwa aka kanya ariko ntibigomba kurenza mu 2024.”

Kugira ngo ibi bigerweho ni uko ngo hazatekerezwa ku bintu bitandukanye. Rutera agaragaza ko bizagera aho batekereza ko kuva Kimironko ujya Kacyiru (mu Mujyi wa Kigali) hakenewe umubare w’imodoka runaka kugira ngo serivisi igende neza. Inyigo izagaragaza ko kuva kuri uyu muhanda kugera kuri uyu n‘uyu hakenewe imodoka zigeze ku mubare runaka ku buryo udafite imodoka zigeze kuri uwo mubare uwo muhanda udashobora gutanga serivisi nziza.

Ati: “Ikindi iyo nyigo izaduha, ni ukuvuga ngo niba hari umubyigano w’imodoka nyinshi zifunga inzira, bisi zikabura uko zitambuka ngo zikore urundi rugendo rwa kabiri n’urwa gatatu, tubigabanye dute? Tuvuge niba mu muhanda hari imodoka nyinshi, ni gute bisi zahabwa umwanya? Kubera ko zo zitwara abantu benshi zigahita zihuta zikagaruka gutwara abandi bantu, kugira ngo bigende bityo bisaba gutanga inzira ya bisi yihariye”.

Rutera avuga kandi ko ikindi kirimo kurebwaho ari uburyo bwo gutanga amakuru y’aho bisi igeze kugira ngo ishobore gutwara abagenzi bari ku cyapa.

Ati: “Ni ukuvuga ngo ni gute twatanga amakuru kuri gahunda ya bisi zikajya zigendera kuri gahunda no ku masaha azwi. Nituba twatanze inzira ya bisi zonyine nta kindi kintu kizirogoya, aho zigiye zigahabwa umwanya, icyo gihe uba ushobora kugaragaza uti bisi zirafata iminota ingahe kugera mu mujyi, ziragaruka ryari? Ikindi cya kabiri ibyo bikorwa umaze kumenya umubare w’abantu batwarwa kuri uwo muhanda.”

Yifashishije urugero, Rutera avuga ko hari aho usanga abantu bava Kicukiro bajya Kacyiru ari benshi kurusha abava Kimironko bajya Kacyiru noneho ibyo bigatuma imodoka iva Kicukiro ijya Kacyiru igomba gushakirwa inzira kubera ubwinshi bw’abantu.

Ikindi kizarebwa kugira ngo muri 2024 abagenzi bazabe bategereza bisi ku cyapa mu gihe k’iminota 15 nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ni ukureba aho abantu benshi baturuka n’amasaha bakunda kugenderaho.

Agaragaza ko hari bisi ziva Kimironko zijya mu Mujyi rwagati, ugasanga zitwaye abantu benshi bagenda baviramo mu nzira, ba bandi bake bajya mu mujyi bagakererwa. Rutera avuga ko ngo kuko bazaba bafite umubare uzwi w’abava Kimironko bajya mu mujyi, bazajya bashyirirwaho bisi igendera rimwe kandi habe hazwi amasaha n’iminota igerera ku cyapa hanyuma uviramo mu nzira azajya afata bisi igenda ihagarara mu nzira.

Muneza Nilla, umuyobozi wa sosiyete ‘Royal Express’ imwe mu zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko mu 2024 abagenzi bazaba bategerereza bisi za Royal ku cyapa mu gihe k’iminota 5, kuko bifuza ko itagera kuri 15. Ibi abishingira ku kuba hari ibyo barimo gukora nka sosiyete, akongeraho ko na Leta ubwayo ikomeje gukora ibishoboka byose ngo imihanda mu Mujyi wa Kigali irusheho kwaguka.

Muneza akomeza avuga ko hari inganda zikora imodoka batangiye gukorana na zo kugira ngo bazazane imodoka zifite ubushobozi mu mitangire myiza ya serivisi, ikindi kandi kubera ikizere iyi sosiyete ifitiwe na banki ngo ibyo byose ni ibizagira uruhare mu kutageza ku minota 15 iteganywa mu 2024, aho umugenzi azajya amara ategereje imodoka ku cyapa.

Ati: “Twe nta bwo bishoboka ko umugenzi azamara iminota 15 mu cyapa ategereje imodoka mu 2024. Kubera ibintu turimo gushyira ku murongo ndetse n’ibiganiro turimo kugirana n’inganda zidukorera imodoka hakiyongeraho n’ikizere banki zitugirira bigatuma twatumiza imodoka dushaka. Ni ibigaragaza ko iriya minota itazajya igera ahubwo umugenzi azajya amara iminota 5 ategereje imodoka ya Royal Express”.

Muneza akomeza agira ati: “Kuba Leta irimo kubaka ibikorwa remezo birimo kongera ubugari bw’imihanda mu Mujyi wa Kigali, ibyo ni bimwe mu bizadufasha gutuma abakiriya bacu batamara iminota irenze 5 mu cyapa”.

Katushabe Thomson utega imodoka ya KBS iva Kanombe yerekera mu mujyi rwagati, yemeza ko buri minota 30 imodoka ihaguruka bigatuma agerera ku kazi igihe ariko ngo umubyigano w’imodoka mu Giporoso hari igihe utuma akererwa.

Kuri we ngo iminota 30 amara ategereje ko imodoka ihaguruka, igihe izaba ihaguruka mu minota 15 bizaba ari byiza kandi ngo bizatuma adakererwa. Yagize ati: “Muri 2024 niba koko imodoka tuzajya tuzitegereza iminota 15 bizaba ari ibintu byiza kuko imbogamizi zo gukererwa ntizaba zicyongeye kubaho. Imodoka i Kanombe ihaguruka buri minota 30 ariko iyo tugeze mu Giporoso umubyigano w’imodoka uradufata ugatuma nkererwa ku kazi ariko nihavaho iminota 15 muri 30 tumara dutegereje, bizatuma iki kibazo kitongera kubaho”.

Mu Mujyi wa Kigali hazubakwa imihanda ifite uburebure bwa kirometero 22 mu rwego rwo kugabanya igihe bisi zagereraga ku cyapa. Mu 2023/2024, abagenzi bazaba bategerereza bisi ku cyapa mu gihe k’iminota 15 bivuye ku minota 30 bategerezaga bisi guhera mu 2016/2017.

Mu rwego kandi rwo gukomeza koroshya imigendere mu mihanda y’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko hari gahunda yo kwagura amwe mu mahuriro y’imihanda, ibi bikaba biri no muri gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’imodoka igihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango Commonwealth (CHOGM).

Amahuriro y’imihanda azagurwa ni irya Gishushu, Giporoso, Kimironko-Kibagabaga. Gusa Umujyi wa Kigali ngo uracyafite inzitizi zo kubona ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa iyi mishinga, ukaba urimo gukorana n’inzego bireba ngo bikemuke.

Umujyi wa Kigali kandi urimo kubaka imihanda, ya Ruliba-Karama-Nyamirambo, Nyacyonga-Batsinda-Kagugu, Nyacyonga-Gasanze-Birembo-Kami-Zindiro, Nyamirambo-Rebero-Nyanza, n’umuhanda Rwandex-Kigali Convention Center. Ibi bikaba byose biri muri gahunda yo koroshya ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali.

Mu 2024 umugenzi azaba ategereza bisi iminota itarenga 15 (Foto Archive)

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.