Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Kigali: Ubuyobozi buragaragaza ahashorwa imari

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 24, 2018

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ahakwiye gushorwa imari kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze gutera imbere. Bunashimira abikorera uruhare bagire mu iterambere ry’umugi bityo bakanagaragarizwa ahantu hakwiye gushorwa imari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Muhongerwa Patricie (Foto Gentil G)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Muhongerwa Patricie, mu nama iherutse guhuza abashoramari n’abikorera mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko hari byinshi byo gushoramo imari nko kubaka amacumbi aciriritse ariko anagaragaza byinshi abikorera bagiramo uruhare mu guteza imbere Kigali.

Ati “Ni byinshi bihari byo gushoramo imari nko kubaka amacumbi aciriritse mu bijyanye no guteza imbere imiturire mu mujyi wa Kigali.  Mwishyize hamwe kandi ndabashimira ibyo mumaze gukora nka za CHIC mwubatse zifasha abikorera kubona aho bakorera kandi namwe zibinjiriza.”

Muhongerwa akomeza avuga ko hari amahirwe menshi yo gushora imari mu kubaka inzu z’imyidagaduro, gushora imari mu bishanga byakoreshwa mu buhinzi no mu myidagaduro hashyirwa ibibuga by’umukino wa tenisi, hari kandi ngo no gushora imari mu bikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’.

Kuba abikorera n’abashoramari batanga akazi ku barangije kwiga ndetse no ku rubyiruko rudafite akazi, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushima ubufatanye bugirana n’inzego z’abikorera nyinshi mu gutanga akazi ku batagafite muri Kigali cyane cyane urubyiruko.

Ati “Iyo tubona urubyiruko rwacu rubona akazi kandi ari mwe mubikoze, bidufasha kugira umutekano ukomeye kandi urambye kuko abashomeri benshi iyo badafite akazi hari ibitagenda neza, ariko ubu umugi uratekanye kubera mwebwe.”

Meya wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Muhongerwa, ashimangira ko ibikorwa by’abikorera byivugira kandi ko umugi udafite abikorera nta cyo waba uhagazeho, nta n’iterambere abawutuye bageraho.

Ati “Ni muri urwo rwego tuboneyeho gushimira uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’umugi wacu by’umwihariko nkaba mbasaba ubufatanye mu kurushaho kubahiriza no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.”

Anagaragaza ko umuvuduko munini mu bikorera, no kugaragaza ubushake bafitiye gahunda yo guteza imbere Umujyi wa Kigali, ari byo bizatuma Kigali irushaho kugaragara neza mu ruhando mpuzamahanga no gukomeza kugirirwa ikizere mu kwakira inama zikomeye.