26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Ubwiza bw’Umudugudu w’Umuco ugiye kuzura ku i Rebero

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 23-09-2020 saa 13:26:05
Umudugudu w'Umuco wubatswe ku Musozi wa Rebero

Muri Kanama 2019, ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga Vivendi gifite ibigwi mu guteza imbere umuco n’itagazamakuru, yo gutunganya Umudugudu w’Umuco i Kigali (Kigali Cultural Village /KCV).

Umushinga wo kubaka Umudugudu w’Umuco i Kigali uherereye ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ugamije kongera amahirwe y’ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho kazaba ari n’agace k’imyidagaduro ishingiye ku muco.

Uwo mushinga wakozwe kuri hegitari 30.1, witezweho kugira ibice bigenewe kugaragarizwamo ibihangano nyarwanda gakondo ndetse n’ibya kijyambere, ubwiza karemano, urusobe rw’ibinyabuzima, imibereho gakondo n’amateka y’Abanyarwanda.

Kuri ubu uwo mushinga ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro, watangiye gushyirwa mu bikorwa n’umushoramari wo mu Bufaransa.

Aka gace katoranyijwe kari ahirengeye ku buryo uhahagaze aba areba neza ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Uyu mushinga uzatwara amadorari y’Amerika miriyoni 40 (miriyari zisaga 38.7 z’amafaranga y’u Rwanda), mu gihe uzaba urangiye, ahatunganyijwe hazatangirwa serivisi z’imyidagaduro hashingiye ku muco nyarwanda, zirimo izirebana n’ubuhanzi n’ubugeni, amateka, hari ubusitani bwiza…

Umudugudu w’Umuco uzaba ufite ibice bitandukanye, harimo n’ahagenewe imyidagaduro ishingiye ku muco

Vivendi Group yasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 20, ikiciro cya mbere cy’uriya mushinga biteganyijwe ko kizarangira mu mezi 6, kizaba kigizwe n’inzu igezweho yerekanirwamo sinema ifite imyanya 300, ahabera ibitaramo by’umuziki hagutse hashobora kwakira abantu ibihumbi 15, hazaba hari ahatangirwa amafunguro n’ahabera imikino y’abana.

Igice cya kabiri kizaba ari icyo gutunganya ahazajya hatunganyirizwa amajwi n’amashusho by’umuziki na sinema mu buryo bugezweho, ku buryo hazafasha abanyeshuri n’Abanyarwanda bafite impano muri uru rwego gukabya inzozi zabo nkuko bigarukwaho na RDB. Hazaba hari n’ahafatirwa amafunguro n’ibinyobwa ndetse n’aho abana bakinira.

Ubwo hasinywaga ariya masezerano, Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi yatangaje ko uriya mushinga uzafasha Abanyarwanda benshi kubona akazi ndetse n’urubyiruko by’umwihariko ruzahakorera ruzarushaho kwagura ubumenyi rushobora no gusakaza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yagize ati: “ Twishimiye ko iri shoramari rya Vivendi ari rya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, sinshidikanya ko u Rwanda ruzaba igicumbi k’imyidagaduro no guteza imbere umuco muri aka Karere”.

Yongeraho ko mu myaka mike iri imbere, umusaruro ukomoka ku ruganda rw’umuco uzaba ugera mu mahanga.

Iki kemezo cyo gushora imari mu Rwanda cyaje nyuma y’uko Umuyobozi wa Boloré Holdings (Ikigo Vivendi ishamikiyeho) Cyrille Bolloré yasuye u Rwanda muri Mutarama 2018, mu biganiro yagiranye na RDB yagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

 

Foto: M. Plaisir

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.