25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Rusesabagina mu mwambaro w’iroza

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 25-09-2020 saa 11:29:32

Impuzankano y’iroza ni kimwe mu biranga uwafungiwe muri gereza zo mu Rwanda mu buryo bwubahirije amategeko. Ni impuzankano ihita yakirizwa imfungwa n’abagororwa itandukanya abakurikiranywe bari muri gereza n’abafungiwe muri za kasho, cyangwa abandi bagize sosiyete nyarwanda.

Uwo mwambaro wakirijwe Rusesabagina nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, wo kumufungira muri gereza mu gihe k’iminsi 30 y’agateganyo,  nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25, Paul Rusesabagina yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwa mbere, yambaye umwambaro w’iroza aho arimo kujuririra umwanzuro w’urukiko wo gufungwa by’agateganyo igihe k’iminsi 30.

Abunganizi ba Rusesabagina bagaragaje ko bifuza ko umwanzuro wafashwe wo gufunga Rusesabagina usubirwamo kuko ibirego ashinjwa  bidafite aho bihuriye n’ukuri k’ubuzima yabayemo n’intego bari bafite hashingwa umutwe w’inyeshyamba za FLN.

Rusesabagina yungurana ibitekerezo n’abunganizi be mu by’amategeko

Umwe mu bunganizi be David Rugaza, yagize ati: “Turashaka ko urukiko rusubiramo umwanzuro wa mbere  hakumvwa ubwiregure bwacu, Rusesabagina akarekurwa akaburana ari hanze. Twagaragaje ikibazo k’inshingano zabaga mu mpuzamashyaka ya MRCDUbumwe ariko urukiko ntirwigeze rukigarukaho. Umukiriya wange ntaho yari ahuriye n’ibyo bikorwa.”

Rusesabagina na we yunzemo ati: “MRCD si ishyaka rimwe, ryari ihuriro ry’amashyaka. Ubushinjacyaha bukwiye guhabwa kopi y’amasezerano twasinanye kugira ngo iyo mpuzamashyaka ishingwe.Iyo kopi iri muri dosiye zafatiwe iwange na Polisi y’u Bubiligi.”

Yakomeje avuga ko amasezerano bagiranye yari akubiyemo ibikorwa bitanu by’ingenzi bagombaga guhuriza hamwe birimo no gushinga umutwe witwaje intwaro ariko ukaba wari mu ntego z’Ishyaka CNRD riyobowe na ‘Gen’ Wilson Irategeka.

Ati: “Ngewe nari nshinzwe ibya Diporomasi kandi twakoraga buri wese ku giti ke.”

Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Me Rugaza yavuze ko Urikiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gufunga Rusesabagina rushingiye ku biganiro bya Radio Ubumwe ikorera kuri internet yakoragaho umunyamakuru yahembaga.

Rusesabagina yabajijwe uko aziranye na Esperance wakoraga kuri iyo radio, asubiza ko baziranye kera akora i Gitarama. Mu minsi ya mbere ngo ni we wamuhembaga amadorari y’Amerika 300 buri kwezi kugeza igihe kitazwi.

Rusesabagina yireguye agira ati: “Kubibaza Rusesabagina ni ukumusagarira, kuko uwo muntu arahari, n’Igihugu arimo kirazwi ni mu Buholandi.”

Abunganira Rusesabagina bavuze ko batunguwe no kubona umwanzuro w’Urukiko utarigeze uha agaciro ukwiregura k’umukiriya wabo.

Me Rugaza yagize ati: “Ku mpamvu zo kwemeza ko Rusesabagina yakoze iterabwoba, urukiko rw’ibanze rwanzuye ko ukekwa yiyemereye ko yateye inkunga ibikorwa bya FLN. Mu madosiye dufite ayo makuru ntayo arimo.”

Ku bijyanye n’uko Rusesabagina yagaragaye avuga ku bitero bikwiye kugabwa ku Rwanda kuko “uburyo bwa diporomasi bwanze”, abamwunganira bavuze ko ntaho bigaragara ko yiyunze n’umutwe wa FLN.

Ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira ko bidashoboka ko Rusesabagina yitandukanya na FLN n’ibikorwa byayo, cyane ko hagati ya 2017 na 2019 yari Perezida wa MRCD Ubumwe , ari na yo yashinze uwo mutwe wagabye ibitero by’iterabwoba ku Rwanda muri iyo myaka.

Mu rubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wa FLN, aheruka gusaba urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba i Nyanza  ko urubanza rwe rwahuzwa n’urwa Rusesabagina yita sebuja, kuko ngo ari mu bantu babakoreshaga.

Amafoto: The New Times 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.