Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Kigali: RGB yagaragaje uko imitangire ya serivisi ihagaze

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 22, 2018

Mu muhango wo kumurika ubushakashatsi ku mitangire ya serivisi mu Mujyi wa Kigali, RGB yagaragaje ko imitangire ya serivisi muri rusange mu gihugu yazamutseho 3% ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017 n’uyu wa 2017-2018.

Uhereye iburyo ni Rutabingwa Athanase, Dr Kayitesi Uster, Muhongerwa Patricia na ACP Rutagerura Felly

Ku byerekeye  Umujyi wa Kigali  ubushakashatsi bugaragaza ko mu mitangire ya serivisi, Akarere ka Gasabo kari ku ijanisha rya 67.20%, Nyarugenge ikagira 65.5% naho Kicukiro ikagira 64. 40%.

Mu bijyanye n’ubuhinzi abaturage b’Umujyi wa Kigali baranenga serivisi bahabwa hejuru ya 10%, cyane cyane mu buryo bwo gutanga amafumbire, no mu bijyanye n’ubworozi cyane cyane ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku bworozi.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, abaturage ba Gasabo banenga ku ijanisha rya 67%, Kicukiro banenga ku ijanisha rya 75% naho Nyarugenge ikanenga ku ijanisha rya 70%.

Muri gahunda ya Girinka, abaturage b’Umujyi wa Kigali barayishima ku ijanisha rya 73.7%.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali  Maitre Rutabingwa Athanase ntiyashimishijwe n’ibyavuye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na RGB kuko asanga abagombaga kubazwa atari bo babajijwe, aho asobanura ko abatuye mu Mujyi wa Kigali batirirwa mu rugo ahubwo bakaba mu kazi umwanya munini, bityo bisubizwa n’abatagombaga kubazwa.

Ati “Sinumva ukuntu abaturage b’Umujyi wa Kigali banenga ibikorwaremezo bafite ku ijanisha riri hejuru kandi nta kandi karere na kamwe gafite nk’iby’Umujyi wa Kigali. Ndifuza ko mu bushakashatsi bajya basanga abantu ku kazi bakababaza kuko ariho abenshi birirwa.”

Gusa na none Rutabingwa avuga ko bagiye gusoma neza iyi raporo bakareba ahari intege nke hakongerwamo imbaraga, bityo ibyo kunengwa bigabanuke.

Nyirabahire Languida ni Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we asanga kunenga kw’abaturage bigiye kubongerera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo serivisi bifuza zibagereho ari nziza kandi zinoze.

Ati “Buriya iyo umuntu akunenze akwereka ibitagenda bigufasha kongera imbaraga mu byo ukora ngo urusheho kugera kure hashoboka.”

Avuga ko yishimiye ubushakashatsi kuko bugiye gutuma hari byinshi bihinduka muri serivisi zitangwa mu nzego z’ibanze, ariko nawe akagaruka ku kuri kw’icyaro kunyuranye n’ukuri k’umugi, kuko mu cyaro icyo ubakoreye cyose bagishima naho mu mujyi ho ugasanga icyo wakora cyose abaturage ntibabura kunenga kuko bakenera byinshi.

Ku bijyanye na serivisi z’ubuhinzi zinengwa n’abaturage benshi mu Karere ka Gasabo, Nyirabahire avuga ko hagiye gusuzumwa uko zitangwa kugira ngo zirusheho kunogera abaturage.

Kuba ibyiciro by’ubudehe bitishimiwe n’abaturage benshi na bwo, Visi Meya w’Akarere ka Gasabo asanga biterwa n’uko abenshi baba bashaka kujya mu kiciro cya mbere kugira ngo bafashwe na Leta, ndetse no mu gihe bigaragara ko bifashije.

Ku bijyanye n’uko abayobozi b’Inzego z’ibanze batishimiye ibyavuye mu bushakashatsi ku mitangire ya serivisi, aho bagaragaza ko Umujyi wa Kigali utagombye kugereranywa n’utundi turere mu bushakashatsi, Umuyobozi mukuru wungirije wa RGB Dr Uster Kayitesi avuga ko Umujyi wa Kigali utagomba gukorerwa ubushakashatsi bw’umwihariko, kuko nawo ufite abaturage b’igihugu, ahubwo asaba abayobozi guhindura imyumvire, bakareba ahagaragaye intege nke hakongerwamo imbaraga.

Usengimana Felicien, umuyobozi wa serivisi ishinzwe ubushakashatsi muri RGB na we yunzemo ko ubushakashatsi butagomba gukorerwa mu nzego z’imirimo, aho benshi mu batuye Umujyi wa Kigali birirwa, ko ahubwo bugomba gukorerwa mu midugudu aho batuye.

Ati “Ntitwigeze tubaza abakozi bo mu rugo n’abazamu, twabazaga ba nyiri urugo, abo tutasanze mu rugo mu masaha y’akazi, twagarukaga mu masaha y’umugoroba, kandi ntibikwiye ko Umujyi wa Kigali ukorerwa ubushakashatsi bwihariye kuko abawutuye ari abaturage b’igihugu.”

Inzego z’ibanze ntizashimishijwe n’ibyavuye mu bushakashatsi, ariko RGB yo ivuga ko  byagombye kuzitera imbaraga zo gukora cyane.

Ubushakashatsi ku mitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze bwashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB)  bwagaragaje ko serivisi yateye imbere  kuko  yavuye ku ijanisha rya 67% bugera kuri 70% mu gihugu.