Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Kigali Peace Marathon 2019: Abazaserukira igihugu bagiye gutangira umwiherero

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 27, 2019

Tariki 16 Kamena  2019 ni bwo hazaba isiganwa rya Marato Mpuzamahanga yitiriwe Amahoro “Kigali International Peace Marathon 2019” izaba ibaye  ku nshuro yayo ya 15.

Iri siganwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse n’abaterankunga batandukanye, ibikorwa bigamije kuritegura bikaba byaratangijwe ku mugaragaro tariki 15 Gicurasi 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele atangaza ko abakinnyi bazaserukira igihugu muri iri siganwa bamaze gutoranywa ndetse biteganyijwe ko bazatangira umwiherero iminsi 10 mbere y’uko riba.

Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidele utangaza ko abakinnyi bazaserukira igihugu muri Marato yitiriwe Amahoro bazatangira umwiherero mu ntangiriro za Kamena 2019

Yagize ati: “Abakinnyi bazakora umwiherero (Camp), iminsi 10 imbere ya Marato, lisiti y’abazitabira yamaze gukorwa.”

Uyu muyobozi yemeza ko kuba aba bakinnyi bazakora umwiherero w’iminsi 10 mbere y’uko bitabira iri siganwa nta kibazo kibirimo cyane ko baba basanzwe bakora imyitozo itandukanye.

Ati: Iminsi 10 iba ihagije kuko abo bakinnyi bose bahora mu myitozo mu makipe yabo ndetse n’abari hanze na bo baba bari mu myitozo y’amarushanwa baba barimo urebye icyo iyo minsi iba igamije gufasha abantu gushyira umutima ku isiganwa, abantu begerane baganire bishyire mu mwuka mwiza w’irushanwa nta bwo aba ari ukwitoza kugira ngo bage kurushanwa.”

Mubiligi atangaza ko kugeza ubu batari bahamagara aba bakinnyi gusa bateganya kubikora muri iyi minsi iri imbere ku buryo bazajya hanze mu byumweru bibiri mu matariki 6 y’ukwezi gutaha cyagwa mbere yaho gato.

Yaboneyeho no gutangaza ko batarafata ikemezo neza cy’aho aba bakinnyi bazakorera uyu mwiherero. Avuga ko bateganya kuba bazabajyana i Gicumbi, nk’uko ariho basanzwe bakorera gusa hakaba harimo gukorerwa ibikorwa by’abana bari ku rugerero bityo nibabona ko nta kibazo bazasubira i Gicumbi, ariko nibasanga hari ikibazo bashobora kubashyira hafi muri Kigali.

Mu irushanwa riheruka kuba tariki 20 Gicurasi 2018, abakinnyi b’Abanyarwanda bari bitwaye neza mu gice cya Marato mu byiciro byombi. Mu kiciro cy’abagore, Nyirarukundo Salome wari wegukanye iri rushanwa muri 2017 yongeye kuryisubiza nyuma y’uko abaye uwa mbere mu gice cya Marato “Half Marathon”, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 28 n’amasegonda 23. Yankurije aba uwa 3 naho Mukandanga Clementine yabaye uwa 4.

Mu kiciro cy’abagabo, Hitimana Noel ukinira APR yabaye uwa mbere aho yakoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 16.

Muri Marato yuzuye ahadakunze gukina abakinnyi b’Abanyarwanda, Yego Elkana Kibet yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo akoresheje amasaha 2, iminota 23 n’amasegonda 42. Mu kiciro cy’abagore, Jepkorir Rutto Beatrice yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 02, iminota 54 n’isogonda 01.