Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kigali: Nyarugenge yaje ku isonga mu isuku n’umutekano

Yanditswe na MUKESHIMANA DRONIQUE

Ku ya Jun 2, 2018

Mu isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yo guteza imbere isuku n’umutekano mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ni ko kaje ku isonga. Mu mirenge, Umurenge wa Rwezamenyo wo muri aka karere, ni wo wabaye uwa mbere uhembwa imodoka izajya iwufasha mu bikorwa by’irondo. Ni igihembo cyatanzwe na Polisi y’u Rwanda.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018 aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana K. Emmanuel bifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha ndetse n’abaturage b’Umujyi wa Kigali mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga ngarukamwaka ku isuku n’umutekano.

Ni ku nshuro ya 7 ubu bukangurambaga butegurwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bufite intego yo gukomeza kugira Kigali Umugi ufite isuku kandi utekanye ku bayituye n’abayisura, aho akarere ka Nyarugenge kaje ari aka mbere mu turere dutatu tugize uyu mugi, Kicukiro ikaba yaje ku mwanya wa kabiri, naho Gasabo iza ari iya gatatu.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Gasana K. Emmanuel yavuze ko ahari umutekano iterambere ryihuta. Ati: “Ahari isuku n’umutekano, iterambere na ryo ririhuta. Polisi y’u Rwanda igendeye ku murongo mugari ihabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ntizahwema gukomeza guteza imbere ubufatanye bugamije kugera ku ntego yacu yo gutura ahasukuye kandi hatekanye”.

Akaba yaravuze ko ibi bikorwa bibaye mu gihe kiza, mu gihe Polisi iri mu bikorwa byayo byo gufatanya n’Abanyarwanda, ikangurira Abanyarwanda kugira umudugudu utarangwamo icyaha. Ati “Ibikorwa bya Polisi biri ahantu hose no mu Mujyi wa Kigali”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal, we yavuze ko isuku n’umutekano byombi bigendana. Ati “Isuku n’umutekano biruzuzanya, bikagendana kandi bikaba ipfundo ryubakiyeho iterambere ryacu, iry’Umujyi wacu n’igihugu cyacu”.

Akarere ka Nyarugenge kahembwe igikombe n’ikemezo k’ishimwe, naho mu mirenge uwa Rwezamenyo uhembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra izajya iwufasha mu bikorwa by’irondo (Igihembo cyatanzwe na Polisi y’u Rwanda), igikombe n’ikemezo k’ishimwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo wabaye uwa mbere Mbabazi Stella yavuze ko igihembo bahawe batatunguwe kuko barakoze, abaturage bagize uruhare mu isuku n’umutekano, bakumira ibyaha bitaraba, cyane ko biguriye kamera zo gucunga umutekano.

Hirwa Yves Bertin Perezida wa Njyanama y’uyu murenge, ashima abaturage ahagarariye uko bitwaye mu kubungabunga isuku no kwicungira umutekano, ibyo bagezeho bakaba bakwiye kubyubakiraho.

Muri ubu bukangurambaga hibandwa ku kurwanya ibyaha, kunoza ikorwa neza ry’amarondo n’imikorere myiza ya komite z’abaturage zo kwicungira umutekano, gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe.  Muri rusange imirenge itanu ni yo yahembwe mu mujyi wa Kigali.