Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Kigali: Minisitiri Uwacu yatangije FESPAD

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 31-07-2018 saa 07:35:58
Minisitiri Uwacu Julienne (Uwa gatatu) uhereye iburyo ubwo yari mu birori ari kumwe n'abandi bayobozi

Ku mugoroba wo ku itariki ya 29 Nyakanga 2018 i Kigali kuri Sitade Amahoro habereye igikorwa cyo gutangiza iserukiramuco nyafurika ry’imbyino  rikaba ryaratangijwe  na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Minisitiri Uwacu Julienne (Uwa gatatu) uhereye iburyo ubwo yari mu birori ari kumwe n’abandi bayobozi

Mu ijambo rye yavuze ko nk’u Rwanda n’abarutuye bashimishijwe no kwakira iri riserukiramuco ririmo kuhabera ku nshuro yaryo ya 10.

Yashimangiye kandi ko mu minsi itanu iri serukiramuco rizamara Abanyarwanda biteguye kwishimira ibyiza bihuza Afurika binyuze mu mbyino zishingiye ku muco.

Yagize ati Mu minsi itanu iserukiramuco rizamara Abanyarwanda bishimiye kuzabona ubumwe bw’Afurika binyuze mu   mbyino  zishingiye ku muco”.

Yasobanuye ko imbyino ari umurongo imico  ihuriramo kandi   izo mbyino zigahuza n’abantu.

Yavuze kandi ko iri serukiramuco rizagera mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abantu kuzajya bitabira iri serukiramuco aho rizajya ribera.

Yongeyeho ko kuba u Rwanda rwarahawe amahirwe yo gutegura iryo serukiramuco ari ishema ku gihugu kandi ko rubiha agaciro.

Ubwo hafungurwaga kandi iri serukiramuco ibihugu bitandukanye byaryitabiriye byagaragaje imbyino z’iwabo.

Ku rubyiniro habanjeho urubyiruko rwa Shining Stars rusengera muri Restoration Church rubyinira abari bahari indirimbo zirimo iyitwa “I know who am” ya Sinach  kandi babyinnye  no mu bundi  buryo butangaje dore ko bamwe berekanaga ubugenge burira  ku bitugu bya bagenzi babo bagahagararaho umuntu akabona nta kibazo bibateye.

Haje gukurikiraho Itorero ry’Igihugu Urukerereza naryo ritaramira abantu ribabyinira rinavuza ingoma mu buryo bunogeye ijisho kandi bunyuze amatwi.

Hakurikiyeho ijambo rya Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal nyuma itorero ryitwa Intayoberana ritaramira abari bahari binyuze mu mukino witwa “Afurika”.

Ibirori byaje gukomeza ariko n’abayobozi batandukanye bakajya bagera aho bagafata ijambo.

Burikina Fasso abari bayihagarariye baje gukurikiraho na bo bashimisha abantu dore ko harimo umusore washimishaga abantu avuza ingoma akoresheje ukuguru.

Abari baturutse muri Congo Brazza Ville na bo baje gutaramira abantu bari kumwe n’umuhanzi w’icyamamare Zao Zoba waje nyuma no gufata umwanya aririmbira abantu mu buryo buhagije.

Zao Zoba nubwo amaze gukura umuziki we uracyakunzwe

Abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na bo baje kujya ku rubyiniro bashimisha abantu mu buryo burimo ubwo kuzunguza umubyimba mu buryo buzwi bujyanye n’injyana ya Lumba.

Hashize umwanya muto Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryongeye gutaramira abantu mu mibyinire itandukanye.

Senegal nayo yaje kugurikiraho nayo ishimisha abantu. Nyuma hakurikiraho kuririmbwa kw’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri ry’umuziki ry’i Muhanga ryahoze ku Nyundo.

Igor Mabano umuhanzi muri iyi minsi uharawe mu ndirimbo yitwa “Iyo utegereza”  yaje kuyiririmbira abari bahari haza gukurikiraho Knowless ataramira abari bahari abaririmbira indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa “Ko nashize”, Sweet mutima”, “Baramushaka”, “Darling” n’izindi.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody we yaje kuririmba indirimbo ye yitwa “Ntundize”, “Embera zo”, “Ikinya” n’iyitwa Nta kibazo yakoranye na Urban Boys ndetse na Riderman.

Umusaza w’inararibonye muri muzika Zao Zoba ageze ku rubyiniro abantu bishimye abaririmbira indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa   “Ancien combatant”  n’iyitwa Corbillard”.

Ku ya 3 Kanama 2018 ni bwo hazaba kwizihiza umunsi w’Umuganura. Mbere y’uko uwo munsi wizihizwa harimo kuba icyumweru cy’Umuganura na FESPAD.

Ikindi gihugu kitabiriye iri serukiramuco ni Ethiopia. Itsinda rya Sauti Sol ryagombaga kuririmba muri ibi birori abarigize ntibabashije  kuboneka gusa Minisiteri y’Umuco na Siporo ibinyujije ku rukutwa rwayo rw’urubuga rwa Twitter yiseguye ku bari bitabiriye ibyo birori   ivuga ko Sauti Sol itabashije kuhagerera igihe bituma idatarama.

Ibice iri serukiramuco rizageramo ni mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana, Rubavu, Huye, Musanze n’i Nyanza.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.