Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kigali: Masaka na Rusororo zegukanye irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2019”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 17, 2019

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka mu kiciro cy’abagabo n’iya Rusororo mu bagore ni zo zegukanye igikombe k’irushanwa “Umurenge Kagame Cup” ry’umwaka wa 2019 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Imikino itandukanye y’amarushanwa  “Umurenge Kagame Cup 2019” yari igamije gushaka amakipe azahagararira Umujyi wa Kigali, ku rwego rw’Igihugu yasojwe tariki ya 15 Gicurasi 2019 kuri Sitade ya Kigali  i Nyamirambo.

Mu mupira w’amaguru, iyi kipe y’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatwaye iki gikombe itsinze Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Mu bagore ikipe y’umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo yatwaye igikombe itsinze iy’Umurenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ibitego 2-1.

Ikipe y’Umurenge wa Masaka n’iy’Umurenge wa Rusororo zahise zikatisha itike yo kuzahagararira Umujyi wa Kigali, mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Igihugu.

Aya makipe akaba aziyongeraho ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge, isanzwe ifite igikombe cy’umwaka ushize ku rwego rw’igihugu, bivuze ko mu mupira w’amaguru Umujyi wa Kigali uzaba ufitemo amakipe abiri y’abagabo.

Muri Basketball, ikipe y’ Umurenge wa Nyarugenge yatwaye igikombe mu bagabo naho mu bagore gitwarwa n’Umurenge wa Kimironko.

Muri Volleyball, ikipe y’Umurenge wa Gatenga yatwaye igikombe mu bagabo naho mu bagore gitwarwa n’Umurenge wa Nyarugunga.

Muri Volleyball y’abafite ubumuga “Sitball”, Umurenge wa Kimihurura watwaye iki gikombe mu bagabo ndetse mu bagore kikaba cyatwawe n’Umurenge wa Remera.

Mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Umurenge wa Gikondo wabaye uwa mbere mu bagabo n’abagore naho mu mukino wo gusiganwa ku magare, Umurenge wa Nyarugunga wabaye uwa mbere mu bagabo.

Asoza iyi mikino, Bucyana Alexis, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imiyoborere myiza mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko iyi mikino yabaye myiza ndetse ikaba yaragiye yifashishwa mu gutanga ubutumwa butandukanye ku baturage bayitabiriye.

Ati: “Uretse gukundisha abaturage Siporo no kubashishikariza kuyitabira, hagiye hatangwa n’ubutumwa butandukanye bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane, gushishikariza abantu gutanga serivisi nziza n’izindi gahunda zitandukanye za Leta, twavuga ko byari ibintu bishimishije.”

Nyuma y’aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, buri kipe yabaye iya mbere mu bagabo n’abagore mu mikino itandukanye, izahagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu.

Mu bihembo byatanzwe, buri kipe yabaye iya mbere mu bagabo n’abagore mu mikino itandukanye, yahawe igikombe n’imidari biherekejwe n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Irushanwa “Umurenge Kagame Cup”  rihuza imirenge yose yo mu gihugu, aho amakipe atsindira kuzamuka bitewe n’aho aherereye, abonye itike yo guhagarira Intara agahurira mu mikino isoza hakamenyekana uwegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu.

Iri rushanwa ritegurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Umuco na Siporo ryatangijwe mu 2006 ryitwa Irushanwa ry’Imiyoborere, gusa mu 2010 ryaje guhindurirwa izina ryitwa Umurenge Kagame Cup ryitirirwa Perezida Paul Kagame, kubera intambwe agejeje ku Rwanda mu miyoborere myiza.

Mutuyimana Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali ashyikiriza igikombe kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Masaka