Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Kigali: ‘Made in Rwanda’ izabera igisubizo urubyiruko rwiga ubudozi

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 10:47:48
Aba ni banyeshuri biga umwuga w'ubudozi mu kigo cya Kimisigara

Urubyiruko  rwiga umwuga w’ubudozi mu kigo kigisha imyuga kiri ku  Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ruvuga ko gahunda ‘Made in Rwanda’ ari yo yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda iziye igihe  kuko nibamara kwiga bazajya guhangana ku isoko ry’umurimo.

Nzamwitakuze Petronilla, umunyeshuri wiga imyuga muri iki kigo, avuga ko inzozi ze nyuma yo kurangiza uyu mwuga, Made in Rwanda izamubera igisubizo, kuko igihe azashobora guhangana ku isoko ry’umurimo atazabura akazi, azakora ibijyanye n’ibikorerwa mu Rwanda.

Aba ni banyeshuri biga umwuga w’ubudozi mu kigo cya Kimisigara

Yakomeje avuga ko afite ikizere kuko yaje kwiga uyu mwuga nta we uwumuhitiyemo, ikindi kandi n’ubwo hari abandi bamucaga intege bavuga ko  kwiga imyuga bigaragara nk’ibigayitse ariko ku bwe akabona itagayitse kuko ushobora kuyiga bikazamubeshaho.

Ndagijimana  Emmanuel  na we yavuze ko inzozi ze ajya kwiga uyu mwuga yagira ngo atazagira aho ahurira n’ubushomeri ngo kuko iyo urangije amashuri  yisumbuye ubura akazi ariko iyo urangije  imyuga  udashobora kubura icyo ukora.

Akomeza atangaza ko yatangiye atazi n’uko bashyira urushinge mu mashini ubu akaba ashobora  kudoda  ikoti, akaba ageze ku maribaya y’abagore, asanga ‘Made in Rwanda’ izaba igisubizo k’inzozi ze.

Mushimiyimana Emerance  na we wiga uwo mwuga  avuga ko  yatangiye kuwiga awubona nk’uwagaciro mu gihe hari urubyiruko rusanga rutize amashuri yisumbuye rutakwiga.  Ati “Nagarukiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko aho ngeze mu gihe cy’amezi 10 gusa nshobora kwidodera  imyenda mishyashya n’abo mu muryango wanjye.”

Mukaderevu Theopiste, umwarimu muri iryo shuri ryigisha ubudozi, avuga ko inzozi  z’urwo rubyiruko zizagerwaho kuko   ibyo bakora bimwereka ko  hari ikizere mu gihe bamaze bamenye kudoda ibintu  bitandukanye.

Yongeyeho ko bafite ingamba zo kujya bakurikirana abarangije aho barangiza bakibumbira muri koperative nyuma akabona bishoboka kuko ubu batangiye kwizigamira amafranga magana abiri mu cyumweru  bakazegera ibigo by’imari iciriritse bikabaha inguzanyo bazabone uko bigurira imashini  badode ibintu byinshi  bishobora kuzajya ku isoko.

Nyirigira Clarisse, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu  atangaza ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwize  imyuga ngo ruhangane ku isoko ry’umurimo no gushyira  imbere ‘Made in Rwanda’  hasurwa urubyiruko  guhera mu Mirenge kugera  mu karere no ku rwego rw’igihugu hagamijwe kureba ibyo bakora, ababaye aba mbere ku rwego rw’Intara bagahabwa sheki ya miliyoni naho ku rwego rw’igihugu umwaka ushize uwa mbere yahawe miliyoni 5.

Yongeyeho ko ibi bikorwa mu nkera y’imihigo bagaragaza ibyo bakoze  bikabafasha no gukurikirana umushyikirano aho batangira mbere ho iminsi itatu.

NGUTEGURE MARIE SPECIOSE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.