Kigali: Kuvugurura igishushanyombonera cy’umugi bizashingira ku byifuzo by’abaturage

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 23, 2018

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Mugisha Fred, atangaza ko muri gahunda Umujyi wa Kigali watangiye yo kuvugurura igishushanyombonera cy’umugi, abaturage bazahabwa uruhare runini mu gutanga ibitekerezo by’uko cyashyirwa mu bikorwa nta we gihutaje mu bushobozi bwe.

Mugisha Fred, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali

Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyashyizweho mu mwaka wa 2013, ubu kikaba kirimo kuvugururwa, hashingiwe mu byagaragaye mu gushyira mu bikorwa ikiciro cya mbere cyakozwe hibandwa ku gace k’ubucuruzi n’inyubako z’ibiro bitandukanye mu karere ka Nyarugenge.

Mugisha avuga ko mu kiciro cya mbere hari abaturage bagaragaje ko batabigizemo uruhare ariko kuri iyi nshuro y’amezi icumi ari imbere, uhereye mu kwezi gushize kwa Kamena 2018 kugeza Mata 2019 bazakira ibitekerezo by’abaturage mu byiciro byose kugeza ku bafite ubushobozi buke uko bumva igishushanyombonera cyakorwa bakoroherwa gutura neza mu mugi.

Ati “Icya mbere tuzakora ni ukumva ibitekerezo by’abaturage, kugera kuri wa muturage koko ufite ubutaka, ni iki ashaka, ni hehe ashaka kugishyira, turebe ibyo bitekerezo byose kuko icyo dushaka nk’Umujyi wa Kigali ni uko buri wese yisanga mu gishushanyombonera cy’umugi akaba yaranakigizemo uruhare mu kugitegura.

Byagaragaye ko mu myaka itanu ishize abenshi basa nkaho batacyumvise neza cyangwa batakigizemo uruhare; impinduka turimo gukora ni uko buri wese ari wa wundi uvuga ko kiri kumwirukana, wa wundi uvuga ko nta bushobozi yabona atanga ibitekerezo, uburyo yabona igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyashyirwa mu bikorwa”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal avuga ko igishushanyombonera ari ikintu k’ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye n’ahazaza h’umugi ugenda ufatwa nk’umugi w’ubukungu muri Afurika aho usanga inyubako nziza zikomeye zirimo kuzamuka umunsi ku wundi.

Yavuze ko ibigo bigera kuri 200 byagishijwe inama mu gukora neza igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kandi bigikomeje kugishwa inama, birimo ibigo bya Leta, ibigo by’imbere mu gihugu n’ibyo hanze, imiryango iri muri sosiyete sivile, amashyirahamwe akorera imbere mu gihugu, ibigo by’abahanga n’ibya tekenike, urugaga rw’abikorera, ibitangazamakuru byaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze.

Mu buryo butandukanye, igishushanyombonera kigaragaza ko umugi uzaba irimo ibikorwa remezo byinshi nk’imihanda yoroshya ubwikorezi bw’abantu n’ibintu kandi ari imihanda ifite aho abanyamaguru, amagare n’abafite ubumuga baca batabangamiranye, ibice byo guturamo ku bafite ubushobozi butandukanye, ibice by’ubucuruzi mu buryo bugezweho n’ibindi.

Kuva mu 2013 igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyatangira gushyirwa mu bikorwa kugeza muri Kamena 2018, ikiciro cya mbere cyari kimaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 70%.