Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Kigali: Ku nshuro ya 8, ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 31-01-2019 saa 07:40:25
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait (Foto James R.)

Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano ku nshuro ya munani, bavuga ko bagiye kwibanda cyane mu ngo zituye hamwe, muri karitsiye, mu bikorwa by’isuku no kubungabunga umutekano ku bufatanye n’abaturage.

Ni igikorwa cyatangijwe ejo hashize tariki ya 30 Mutarama 2019, aho ubwo bukangurambaga buzagera kuwa 16 Kamena 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Haranira Kugira Umujyi Ukeye, Utoshye kandi Utekanye”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko impamvu bagiye kwibanda mu ngo ari uko abantu bagomba kumenya ko isuku ihera mu ngo iwabo kugira ngo igere mu mihanda minini igize umugi.

Ati “Mu kubungabunga isuku, turifuza ko tujya muri karitsiye noneho tukava mu mihanda migari, kuko ari naho kenshi usanga hagaragara umwanda, bityo dufatanyije n’abaturage dusukure tubanje mu ngo z’abaturage ariko nanone tubibutsa kugira n’isuku no ku mubiri ndetse n’aho bajya gukorera. Ikindi turifuza ubufatanye mu kubungabunga umutekano kuko birajyana; twifuza rero gukomeza kugira Umujyi wa Kigali utekanye kandi usukuye.”

Yakomeje avuga ko mu mutekano abaturage basabwa gutanga amakuru, bakayatangira ku gihe ku hari ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Ati “Ariko nanone tubasaba gufatanya mu bintu bimwe na bimwe harimo icyo navuga cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Muzi ko ibiyobyabwenge bitwononera imiryango, bitwononera abantu; hari inzoga z’inkorano zigenda zaduka zifite amazina atandukanye ariko cyane cyane n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kuko bironona Umunyarwanda kandi umutungo wa mbere dufite ni Umunyarwanda.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait,

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko igihe abantu badafite isuku ari ho havuka ibibazo nk’indwara umutekano ukaba wahungabanye.

Ati “Icya kabiri, iyo ibidukikije byahungabanye cyangwa se bikagira ikibazo biragaruka bikagira ingaruka ku baturage n’umutekano ukaba wahungabanye, ruhurura ishobora kuba yateza ikibazo ikangiza ibikorwaremezo cyangwa ikaba yahitana umuntu umutekano uba wahungabanye.

Polisi rero uretse inshingano zayo, ni ugufatanya n’abaturage noneho muri ubu bukangurambaga ifiye umwihariko ko yafatanya n’inzego z’ibanze, Umujyi wa Kigali n’uturere twawo, no kugira ngo tugire umugi utekanye, ukeye, Polisi ibigiremo uruhare.”

Abayobozi b’uturere na bo basabwe gutoranya umwe mu mirenge igiye gutangirirwamo ubwo bukangurambaga muri buri karere, ibikorwa by’ubukangurambaga bigatangira ku wa mbere, mu cyumweru gitaha.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa kane, Mata 2019, ari bwo hazasuzumwa ikiciro cya mbere k’ibikorwa byo kuri iyi nshuro ya munani no gutanga amanota ku mirenge, hanyuma bikongera gusuzumwa mu kwezi kwa Kamena ari nabwo hazakurikiraho gutanga ibihembo birimo n’imodoka ku mirenge yitwaye neza muri ubu bukangurambaga.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.