Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kigali: Kagame yashimye abitabira siporo rusange

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jun 18, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yitabiriye siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, ashimira abayitabira, ababwira ko iyo ufashe neza umubiri n’ubwonko bukora neza.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yitabiriye Siporo rusange abwira Abanyarwanda ko ituma bagira ubuzima bwiza

Ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018, muri siporo ikorwa mu Mujyi Kigali yitiriwe “Car Free Day”, ikaba yaritabiriwe na Perezida Paul Kagame, ashimira abayitabiriye b’ingeri zose, abakuru n’abato.

Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri”. Ababwira ku kamaro ko gukora siporo, Perezida Kagame yagize ati “Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.

Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko yifatanyije n’abari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kubasuhuza, no gufatanya na bo kugorora ingingo, ndetse abifuriza weekend (umunsi w’ikiruhuko) nziza n’ubuzima bwiza.

Ni ku nshuro ya kabiri Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yitabira iyi siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, aho ubushize ubwo yayitabiraga yasabye ko yakongerwa igihe kugira ngo ikomeze gutanga umusaruro.

Icyo gihe yabaga rimwe mu kwezi, ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, ari bwo yahitaga ishyirwa kabiri mu kwezi, ku cyumweru cyako cya mbere no ku cya gatatu.

Mu ikorwa ry’iyi siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, hasuzumwa indwara zinyuranye ku buntu, hakabaho no gukangurira abantu kwirinda indwara zitandura binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri.