Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Kigali: Kaboneka yasabye Abayobozi gutanga serivisi zibereye Abanyamugi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 30, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yabwiye abayobozi mu nzego zitandukanye z’uturere tugize Umujyi wa Kigali ko bakwiye kurinda isura yawo batanga serivisi zibereye Abanyamugi ukarushaho kuza imbere no kuba ikitegererezo mu yindi migi ku Isi.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali, mu nteko ibahuza basabwe gutanga serivisi nziza (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize tariki ya 29 Kamena 2018, mu nteko y’Umujyi wa Kigali yahurije hamwe abayobozi bagera ku 1800 baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali, kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’Umugi, barebera hamwe ibyagezweho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 n’ibiteganywa mu ngengo y’imari ikurikira, 2018/2019.

Minisitiri Kaboneka yabwiye abo bayobozi ko uburyo batanga serivisi ari bwo bugaragaza isura y’ubuyobozi n’isura Umujyi wa Kigali ifite bigatuma n’indi migi yunganira Kigali iwufatiraho ikitegererezo.

Ati: “Murusheho gutanga serivisi zibereye Abanyamugi, zibereye u Rwanda ariko na none zinaduhesha agaciro; zihesha ubuyobozi agaciro, zihesha Umujyi wa Kigali agaciro, zihesha igihugu cyacu agaciro.

Tuve aha ng’aha tubyemeranyije, buri umwe yumva ko ari inshingano. Iyo nge nkoze ibyange cyangwa ntakoze ibyange neza wowe ugakora ibyawe neza bya byiza wakoze n’ibyange bibi nakoze bikurura ibyawe byari byiza, kuko ikibi kirihuta kikanamenyekana kuruta ikiza; bifite ingaruka rero”.

Yakomeje agira ati: “Ariko iyo wakoze inshingano zawe nange ngakora izange, icyo gihe tuziba icyuho cy’ushaka kunenga ibidakorwa kandi ni inshingano zacu kwirinda amakosa, ibidakwiriye gukorwa, kugira ngo tuzibe cya cyuho cy’ushaka kujora cyangwa gusebya ngo abone icyo yitwaza”.

Minisitiri Kaboneka yagiriye inama abayobozi ko mu gihe biri bube ngombwa ko umuntu atabona serivisi runaka ategereje ku muyobozi birushaho kuba byiza iyo uwo muyobozi amusobanuriye impamvu, nta muheze mu nzira ngo bitume yibwira ko ubuyobozi bwanze kumukemurira ikibazo cyangwa kumuha serivisi rukana.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yabwiye itangazamakuru ko uburyo bwo kunoza imitangire ya serivisi ari ugutega amatwi neza umuturage n’abagana ubuyobozi mu nzego z’Umujyi wa Kigali, kandi abayobozi bagomba gukurikiza amabwiriza n’amategeko atangwa.

Ati “Iyo batabishyize mu bikorwa nk’uko biteganywa ni byo bitera ibibazo. Urugero nk’imiturire idacunzwe neza muri iki gihe bitera ingaruka zirimo no kuba abantu babura ubuzima iyo batuye ahantu hatameze neza”.

Bamwe mu bayobozi bagaragaje ko serivisi zigerageza gutangwa neza kuri buri rwego ariko nko ku rwego rw’umudugudu hakwiye kongerwa ubuvugizi ku bakuru b’imidugudu bakarushaho guhabwa uburyo bwo kubafasha gushyira mu bikorwa inshingano za buri munsi bavanga no gushaka ubuzima nk’abandi baturage kuko nta mushahara bakorera.

Muri iyi nteko, hagaragajwe kandi ibyagezweho kuri buri karere mu byateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize 2017/2018, n’uburyo ibitaragezweho bizakomeza mu ngengo y’imari nshya itangiye bikagerwaho 100%.