20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Jay Polly mu bantu 12 bafatiwe mu birori, banywa n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-04-2021 saa 17:39:40

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo Umuhanzi Jay Polly, bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bari mu birori binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abafashwe basanzwe mu rugo rwa Jay Polly ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, barimo kunywa n’ibiyobyabwenge birimo Urumogi na Kokayine (cocaine).

Bivugwa ko abafashwe bari bari kumwe n’umukozi w’Ibitaro bya Kibagabaga witwa Maniriho Rodrigue, wabakoreye ibyemezo by’uko bipimishije COVID-19 bagasangwa ari bazima mu gihe batigeze bapimwa.

Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Koronavirusi mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize. Yagize ati “Ndi umuntu wagize uruhare cyane mu kurwanya Koronavirusi mu Gihugu. Ni ibintu nsobanukiwe cyane nk’umuntu wagize uruhare mu kugenzura COVID-19 mbere y’uko iza ndetse ni nanjye wakiriye umurwayi wayo wa mbere. Ingaruka zayo ndazizi ku buryo kwica amabwiriza yayo nkana atari ikintu nakwishimira gusa habaho guteshuka. Ndasaba Abanyarwanda bose imbabazi.”

Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki.

Ati: “Impamvu ndi hano ni ukurenga ku mabwiriza ya COVID-19, twari mu rugo iwanjye ku wa Gatanu, uwitwa Dogiteri Rodrigue ni we wampamagaye ambwira ko bashaka ko dukorana kuko bafite imirima minini ko bashakaga kwagura ibintu byabo bikagera no mu Rwanda bashakaga ko tugirana amasezerano. Byari mu rwego rwo kuduhuza ngo dutangire gukorana.”

Umuhanzi Jay Polly ari mu bantu batawe muri yombi

“Baje mu rugo ari Abanyamerika babiri n’Umunya-Tanzaniya umwe baje kumpamagara turahura baza mu rugo, basanga ndi kumwe na murumuna wanjye n’undi muntu umwe, twaravuganye njya kuri studio ngarutse ndahabasanga mpita njya kuryama kuko nari naniwe, mu kubyuka nsanga polisi irahari hari n’abantu benshi ntazi uko bahageze.’’

Jay Polly yavuze ko ibijyanye n’urumogi, impapuro z’uko bipimishije COVID-19 n’ibindi bashinjwa abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Jay Polly atawe muri yombi nyuma y’aho nabwo muri Kanama 2018, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwari rwahamije uyu mugabo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Amakuru avuga ko Jay Polly n’umugore we barwanye mu rukerera rwo ku wa 4 Kanama 2018 bitewe n’amakimbirane yatewe ahanini n’agasembuye, bivamo imirwano ikaze yatumye uyu mugabo akura amenyo umugore we. Yaje gufungurwa muri Mutarama 2019, nyuma yo kumara amezi atanu muri gereza.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.