Kigali: IWACU Guest House yafashwe yiba amazi icibwa amande ya Miriyoni eshatu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 10-09-2020 saa 13:23:16
IWACU Guest House yafashwe yiba amazi

Ku wa Gatatu tariki ya 09 Nzeri 2020, itsinda rya WASAC rishinzwe gukurikirana ubujura bw’amazi ryafashe Nshimiyimana Protais uhagarariye IWACU Guest House iherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gusanga yaranyujije itiyo mu butaka agafata amazi ku muyoboro wa WASAC (by-pass) ibifatwa nk’ubujura bw’amazi, iki kikaba ari icyaha gihanishwa amande ya miriyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Si ubwa mbere iyi nzu ikora ubucuruzi bw’amacumbi mu Mujyi wa Kigali (Lodge) ifashwe yiba amazi, kuko no muri Nyakanga 2020 abakozi ba WASAC nabwo bari babaciye amande ya miriyoni eshatu kuko icyo gihe babafatiye mu cyuho bakoresha amazi adaciye muri mubazi no kwica nkana mubazi.

Ubusanzwe iyi nyubako ifite ifatabuguzi ry’amazi 260510185 yanditse kuri Rukanda iherereye mu murenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro mu Mudugudu wa Amizero. Ariko uwitwa Nshimiyimana Protais ni we ukora ibyo bikorwa byo gucuruza amacumbi akaba ari nawe wahise utangira gukurikiranwa kuri icyo cyaha.

Abajijwe impamvu biba amazi bwana Nshimiyimana ucunga iyi nzu  avuga ko yaje kuyikodesha asanga ku ivomo (robinet) nta mubazi iriho bitewe nuko uwahozemo mbere atari yarishyuye amafaranga 750,957 yaciwe nyuma yo gukoresha amazi nabwo atarabarwaga bitewe nuko bari barangije mubazi bityo ahitamo uburyo bwo kwiba amazi adafatiye ku nzira isanzwe ahubwo ashyiramo itiyo ye bwite kugira ngo ntage yishyura.

Agira ati : “Ngewe nza nasanze uwahoze akodesha atarishyuye dore ko WASAC yamubariraga agera ku bihumbi 750,957 ubwo nyine nshaka umukozi wange dushyiramo iriya tiyo wabonye itwara amazi mu nzu yose byaba mu bwogero (douche) ndetse no mu bwiherero.”

Uhagarariye itsinda rya WASAC ryari muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi, Zirarushya Jean d’Amour avuga ko uwafashwe agomba kwishyura amande ya miriyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda nkuko biteganywa ku wafashwe akoresha amazi mu buryo butemewe.

Kayigire Patrick, umuyobozi w’Akagari k’Amahoro aho iyi nzu  iherereye nyuma yo kwerekwa uburyo uyu musore yibyemo amazi avuga ko bidakwiye ko abaturage bakora ibikorwa nk’ibi kuko bigayitse.

Kubera ko yaciwe amande ntabashe guhita ayatanga, Nshimiyimana yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ishami rikorera mu murenge wa Muhima ari naho icyaha cyabereye.

WASAC isaba abafatabuguzi bayo kutiba amazi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Iyo uwibye amazi ari umuturage usanzwe cyangwa bikagaragara ko yayakoreshaga imirimo yo mu rugo gusa, acibwa amande angana na miriyoni imwe gusa, agasabwa no kwishyura ingano y’amazi yibye.

Ariko iyo uwibye amazi akora ibikorwa bibyara inyungu nk’ubucuruzi, kubakisha, ikinamba n’ibindi, acibwa amande angana na miriyoni eshatu agasabwa no kwishyura ingano y’amazi yakoresheje muri icyo gihe cyose yayibaga.

Iyo uwafashwe yiba amazi adatanze ayo mande, ashyikirizwa inkiko akaregwa icyaha cyo kwiba amazi, aho iyo kimuhamye ahanishwa amande n’igihano k’igifungo.

Umukozi wa WASAC yerekanye aho uwibye yanyujije itiyo

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Kigali: IWACU Guest House yafashwe yiba amazi icibwa amande ya Miriyoni eshatu”

  1. Murakoze bwana Fidele kubwiyi nkuru gusa ntibikwiye kuba iyi guest house yaribye amazi rwose nta bunyangamugayo burimo, icyo nagiraho inama abakora ibikorwa byubucuruzi muri rusange ndetse n’Abanyarwanda nuko twakwimakaza umuco w’Ubunyangamugayo dufatanya na WASAC kubungabunga amazi ndetse tuyakoresha neza kuko byose arukugira ngo turusheho kugira ubuzima bwiza.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.