Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kigali: Irene Ntale na Jules Sentore bashimishije abantu

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 25-02-2018 saa 18:25:38
Jules Sentore ubwo yari ku rubyiniro

Umuhanzikazi Irene Ntale wo muri Uganda   na Jules Sentore mu ijoro ryo ku ya 23 Gashyantare  2018 bataramiye abantu barishima  mu  gitaramo cyabereye muri   Kigali Serena Hotel.

Jules Sentore ubwo yari ku rubyiniro

Mbere y’uko bajya ku rubyiniro habanje kuririmba abagize itsinda rya Neptunes babanza gutaramira abantu. Zimwe mu ndirimbo abagize iri tsinda baririmbye harimo iyitwa “Melanin” y’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya.

Nkuko cyari igitaramo cyahariwe guha icyubahiro nyakwigendera Moses Radio witwaga Moses Nakintije Ssekibogo herekanywe amashusho yerekana ubuzima bwose yanyuzemo.

Rwamwiza Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore we ubwo yageraga ku rubyiniro  yabanje kuririmba indirimbo ye yitwa “Warakoze”.

Izindi ndirimbo yaririmbye harimo iyitwa “ Kora akazi” n’iyitwa “ Indashyikirwa” yatuye abari bitabiriye igitaramo gusa agana ku musozo yaririmbye izindi zirimo iyitwa “Ngera”, “ Dutaramane”, “Udatsikira” anaririmba n’iyitwa “Nyegera cyane” ya nyakwigendera Jean Christopher Matata.

Mu majwi Jules Sentore yunganirwaga n’abaririmbyi batatu bafite ubuhanga mu miririmbire.

Ku rundi ruhande, Jules Sentore yashimiye abantu kubera ukuntu bamwishimiye ubwo yabaririmbiraga.

Irene Ntale we ataramira abantu yaririmbye iyitwa “Sembera” agera aho  acuranga indirimbo ye yitwa “Nkubukinze” anaririmba iyitwa  “Stay with me”.

Irene Ntale ubwo yacurangiraga abantu

Uyu muhanzikazi yaje gukurikizaho umwanya wo guha icyubahiro nyakwigendera Mowzey Radio witabye Imana mu minsi yatambutse.

Yavuze ko Mowzey Radio yakundwaga mu Rwanda, Uganda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba avuga ko kumubura cyabaye igihombo gikomeye.

Ati Twabuze umuntu wari ufite impano ikomeye”.

Izindi ndirimbo ze yaririmbye harimo iyitwa “Nzenna nzenna” n’iyitwa “Gyobela”. Itsinda rya Neptunes ni ryo kandi ryafashije aba bahanzi bombi kuririmbira abantu neza humvikana  umuziki mwiza.

Igitaramo aba bahanzi baririmbyemo kitwa “Kigali Jazz Junction” ubusanzwe kiba buri kwezi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.