Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kigali: Inzobere mu buzima zirakangurira Abanyafurika kwita ku bwiza bw’amazi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 29-05-2018 saa 07:03:46
Dr Ndimubanzi Patrick ubwo yafunguraga amahugurwa ku kwita ku bwiza bw'amazi abantu bakoresha mu buzima bwa buri munsi (Foto Gisubizo G)

Inzobere mu by’ubuzima zo mu bihugu bitandukanye by’Afurika ziteraniye i Kigali mu mahugurwa agamije gukangurira abatuye umugabane w’Afurika kwita ku bwiza bw’amazi bakoresha nka bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara zituruka ku mazi mabi zugarije uwo mugabane no kwita ku buzima.

Dr Ndimubanzi Patrick ubwo yafunguraga amahugurwa ku kwita ku bwiza bw’amazi abantu bakoresha mu buzima bwa buri munsi (Foto Gisubizo G)

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze n’ubuzima rusange, Dr. Ndimubanzi Patrick, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ayo mahugurwa ejo hashize, tariki ya 28 Gicurasi 2018, yavuze ko kwita ku gukoresha amazi meza ku baturage bituma indwara n’ibyorezo bigabanuka.

Yagaragaje ko mu myaka ibiri u Rwanda rwashimiwe kugera ku ntego z’ikinyagihumbi ariko hakiri urugamba rwo kurwana n’indwara z’ibyorezo ahanini bituruka ku mazi mabi.

Yavuze ko ayo mahugurwa agomba gushyiraho uburyo buhamye bwo gukora ubukangurambaga mu baturage b’Afurika no kubaka ubushobozi ku bashinzwe kwegereza amazi meza abaturage nk’uko no ku Rwanda bishyizwe imbere.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, Mukamunana Alphonsine, yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, hagamijwe gukangurira abaturage b’Afurika kwita ku bwiza bw’amazi bakoresha kuko indwara nyinshi barwara ziba zituruka ku mazi mabi.

Yavuze ko ku Rwanda abagerwaho n’amazi meza bari ku kigero cya 85% hagendewe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV4, 2015), ariko ahakiri abana bangana na 12% barwara indwara y’impiswi iterwa n’amazi mabi.

Ati “Indwara ziterwa n’amazi mabi ni nyinshi, hari iz’impiswi, inzoka zo mu nda, indwara z’uruhu n’iz’amaso, utaretse na malariya kuko aho yororokera ni mu bidendezi by’amazi, inzoka zinjirira mu ruhu nko ku bantu baturiye ibishanga usanga bazifite.

N’aya mahugurwa turimo, na bwo ni bumwe mu ngamba zafashwe kugira ngo dukangurire Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange uburyo abaturage ubwabo babigiramo uruhare mu kwita ku bwiza bw’amazi bakoresha; tuzashyiraho amatsinda y’abantu azajya abikurikirana umunsi ku wundi, bagakorana n’abikorera mu by’amazi ku rwego rw’akarere”.

Kasine Yvette Karine ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw’amazi muri laboratwari yo mu kigo k’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’izukura, yavuze ko amazi icyo kigo gitunganya aba yizewe ku rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo (EAC), ariko umuntu asabwa kubanza guteka amazi mbere yo kuyanywa kuko hashobora kuba habayeho ubundi buryo yakanduriramo, cyane mu nzira ziyageza ku muturage avuye kuri WASAC nko gutoboka kw’amatiyo y’amazi.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu ishami ry’ibidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Kenya, Benjamin Murkomen, yavuze ko bageze ku kigero kirenga 50% mu kugerwaho n’amazi ariko bakiri kuri 23% bagerwaho n’amazi meza atunganyijwe.

Umuyobozi w’ishami rya OMS mu Rwanda, Dr Olushayo Olu, yavuze ko abagerwaho n’amazi meza ku mugabane w’Afurika bakiri ku gipimo cya 60%, ariko kugerwaho n’ibikoresho bisukura amazi biri hasi kuri 40% mu gihe umuco wo gukaraba intoki biri ku kigero cya 10%.

Yasobanuye ko hakibura bimwe birimo ingengo y’imari ihagije n’ikibazo k’imiturire itoroheye ibikorwaremezo kugira ngo bigeze amazi ku baturage n’ikibazo cy’ubumenyi ku baturage bwo gusukura neza amazi mbere yo kuyakoresha kugira ngo hirindwe indwara nka korera n’izindi zugarije umugabane w’Afurika.

 

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.