Kigali: Inkeragutabara yafashwe yakira ruswa ya 100.000 Frw

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-10-2020 saa 08:28:04
Ruzindana yatse umuturage ibihumbi 100 kugira ngo atamusenyera igikoni n'ubwiherero yubatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Ruzindana Samuel, wari usanzwe ari Inkeragutabara, afungiye kuri Station ya Polisi ya Gatsata, mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gufatirwa mu cyuho amaze kwakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) y’indonke (Ruswa).

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko Ruzindana yasabye ayo mafaranga umuturage utuye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugari kugira ngo atamusenyera ubwiherero n’igikoni yubatse.

Yafashwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Umuvunyi n’Urwego rw’lgihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) hashingiwe ku itegeko No 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, cyane cyane ingingo ya II iruha ububasha bw’Ubugenzacyaha.

Ruzindana Samuel akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira Impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’ amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ltegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Aramutse ahamijwe n’Urukiko iki cyaha, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Umuvunyi rukomeje gukangurira Abaturarwanda gukumira no kurwanya ruswa, batanga amakuru ku gihe. Abaturarwanda barasabwa gutanga amakuru ku bikorwa n’ abantu babasaba indonke kugira ngo bakorerwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa.

Barasabwa gutanga amakuru ku Rwego rw’Umuvunyi bahamagara kuri nomero itishyuzwa 199, cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi kuri 1990 cyangwa ubutumwa kuri email rwanyaruswa@ombudsman.gov.rw

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.