Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kigali: Ingabo zirubakira umuyoboro w’amazi abavoma mu birometero 5

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 18-04-2019 saa 07:09:20
Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Murasira Albert mu bikorwa byo kubaka umuyoboro w'amazi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyarugenge

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, ziratunganya umuyoboro w’amazi w’ibirometero bisaga bitatu mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyarugenge.

Uwo muyoboro urubakirwa abaturage ba Karama hamwe n’abazavanwa mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama IDPM Model village.

Minisitiri w’Ingabo yasuye uwo mudugudu w’Icyitegererezo uzuzura muri Kamena utwaye amafaranga miliyari umunani

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert yibukije abaturage ko uretse kurinda umutekano w’abaturage, ingabo zifatanya na bo mu gushyigikira amajyambere yabo.

Uyu muyoboro w’amazi urubakwa nka kimwe mu bikorwa ingabo zirimo, byo kwifatanya n’abaturage mu guharanira imibereho myiza yabo bizwi nka Citizen Outreach Program.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama uzuzura utwaye amafaranga miriyari 8, muri Kamena 2019, Ingabo zikaba zirimo kureba uko abazawutuzwamo babona amazi meza.

Minisitiri Murasira yabwiye abaturage ko ingabo zizakomeza kwifatanya na bo mu guharanira iterambere ryabo, mu nzego z’ubuhinzi, ubuvuzi, imitureri n’ibindi.

Avuga ko Ingabo z’ubu zifite ikinyabupfura n’ishyaka ryo gufasha abaturage mu byabateza imbere, abasaba gusigasira ibikorwa zibakorera birimo n’uyu muyoboro w’amazi.

Ati, “Ibikorwa nk’ibi rero murasabwa kubisigasira mukabifata neza kuko ni ibyanyu ni mwe bifitiye akamaro, Ingabo z’u Rwanda zizahora ku isonga mu gufatanya n’abaturage ngo batere imbere.’’

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert mu bikorwa byo kubaka umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyarugenge

Kwizera Francine, umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kigali, ashima ingabo zibegereje amazi hafi y’ingo zabo, dore ko bari basanzwe bavoma muri kirometero 5.

Kubera kuvoma kure, amasomo y’abana yabangamirwaga bikomeye, kuko bamwe basibaga ishuri cyangwa bagakererwa, ati, “Ingabo zacu ntacyo zitaduha, zaduhaye umutekano, none zikomeje kuduha nimibereho myiza.’’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yashimye ibikorwa Ingabo zikomeje kwegereza abaturage, kuko bituma abaturage barushaho kugira ubuzima bwiza.

Yashimye abatuye mu Murenge wa Kigali baherutse kwiyubakira ibiro by’akagari, kugira ngo ibikorwa bibateza imbere bize basanga hari intambwe bateye.

Mu bindi bikorwa Ingabo zakoze mu Karere ka Nyarugenge birimo kubaka ibiraro, zikaba zitegura kutunganya umuhanda w’ibirometero bisaga 2, wa Meraneza ugera mu mudugudu wa Rwesero, kubaka ibiraro biva Nyamirambo bigana Mageragere bigateza imbere ubuhahirane, gucukura imirwanya suri, gutunganya ibishanga babibyaza umusaruro n’ibindi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.