Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kigali: Imyanda n’amazi bizayoborwa ku Gitikinyoni

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 21, 2018

Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare banki y’ishoramari y’uburayi “European Investment Bank” yahaye Leta y’u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 45 z’amayero, ni ukuvuga miliyari hafi 48 mu mafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga azakoreshwa mu kubaka za ruhurura za kijyambere mu Mujyi wa Kigali zikajya zigeza amazi yanduye mu ruganda rugiye kubakwa ku Gitikinyoni.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Kamayirese Germaine (Photo Kayitare J.P)

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Kamayirese Germaine, atangaza ko miliyari zigera kuri 48 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo zizakoreshwa mu mushinga wo kubaka ruhurura zizajya zigeza amazi avuye mu bwiherero no mu bwogero ku ruganda ruzubakwa ku Gitikinyoni mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Ati “Umushinga wa ruhurura uzubakwa hano i Kigali by’umwihariko unyuzwe kuri Plateau hafi ya Hoteli Serena mu mugi rwagati, ugafata ibice bya Gitega, Muhima ugafata n’ibindi bice bya Gisozi noneho imyanda izajya iva mu ngo igakomeza ikagera ku Gitikinyoni ahazubakwa uruganda ruzajya rutunganyirizwamo iyo myanda.”

Akomeza avuga ko hari amazu manini n’ibigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali byari bisanzwe byikorera inganda nto zisukura amazi yakoreshejwe kimwe n’imyanda iba yakoreshejwe muri izo nyubako, akavuga ko amazi n’imyanda byo muri izo nyubako azajya ajyanwa ahantu hamwe akaba ari ho atunganyirizwa.

Eng. Kamayirese ashimangira ko inyubako nini, ibigo n’amahoteli biziyunga kuri ruhurura zizubakwa kugira ngo imyanda n’amazi biva muri izo nyubako agendere hamwe age mu ruganda kugira ngo atunganywe neza. Ati “Turashishikariza n’abaturage muri rusange ko baziyunga kuri uwo muyoboro kugira ngo iki kibazo cyari kimaze kugaragara ko kibangamiye abatuye umugi aho buri wese azaba afite ubwiherero bwe, abe afite amazi yavuye mu bwiyuhagiriro n’ahandi ibyo byose biveho, aho ayo mazi yose azajya ahurizwa muri urwo ruganda ruyasukura.”

Anavuga kandi ko hari ruhurura zizubakwa mu karere ka Kicukiro na Gasabo ku buryo abatuye umugi bazaba baturiye ikiswe ruhurura cyangwa uwo muyoboro utwara amazi yanduye, aho ngo buri wese atazongera kujya asabwa gucukura mu rugo iwe ibyobo bijyamo imyanda yo mu bwiherero no mu bwogero, ahubwo ko bazajya basaba buri muturage wese kwihuza n’uwo muyoboro (ruhurura) ugatwara imyanda yo muri izo ngo bidasabye ko baba baracukuye icyobo kijyamo amazi cyangwa ikijyamo imyanda yo mu bwiherero.

Ruhurura nyinshi mu Mujyi wa Kigali zirubakiye ariko amazi yazo si yo azajya yoherezwa mu ruganda rutunganya amazi yakoreshejwe, ahubwo ni mu rwego rwo kugira ngo amazi adakomeza gutwara ubutaka no kurinda ko hakomeza kubaho impanuka.