Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Kigali: Imvura nituza gare ya Nyabugogo izahita itangira gusanwa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 23, 2018

Abagenzi bava cyangwa bajya mu ntara bategeye muri  Gare ya Nyabugogo, baravuga ko hakwiye kugira igikorwa iyi gare igasanwa kuko uko iminsi ishira ni ko irushaho kuzamo ibinogo kandi bikarekamo amazi. Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali Eng. Rwunguko Jean d’Amour, yizeza ko igihe cyose imvura izaba imaze gutuza imirimo yo gusana gare ya Nyabugogo izahita itangira.

Gare ya Nyabugogo irimo ibinogo bibangamira abagenzi (Foto Kayitare J.P)

Bamwe mu bagenzi bari muri gare ya Nyabugogo nka Niyitegeka Francis na Mukeshimana Germaine basobanura ko kubona aho unyura imvura yaguye bitoroshye kubera ibinogo biretsemo amazi biri muri iyi gare kuko ngo usanga aho bashaka kunyura bahunga aharetse amazi, ari naho imodoka ziba zishaka kunyura.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali, Eng. Rwunguko asobanura ko ikibazo cya gare ya Nyabugogo kizwi kimwe n’ibindi bikorwaremezo byagizweho ingaruka y’imvura nyinshi yaguye muri iki gihe gishize.

Akomeza avuga ko umugi wabibonye ndetse n’akarere ka Nyarugenge gakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bw’iriya gare ariko hakaba harafashwe umwanzuro ko igomba gusanwa, cyane cyane aho abagenzi banyura n’aho imodoka zihagarara.

Eng Rwunguko avuga ko imvura yari ikiri nyinshi cyane mu kirere ku buryo imirimo yo gusana gare itari bukorwe, akongeraho ko ubushobozi bwo gutangira imirimo buhari kandi na rwiyemezamirimo yamaze kuboneka.

Ati “Uyu munsi igihari ni uko hamaze kubarwa ibikenewe kugira ngo gare isanwe by’umwihariko aho imodoka zihagarara ndetse n’aho abagenzi banyura, ndetse n’ubushobozi burahari.

Hazakoreshwa rwiyemezamirimo NPD Ltd akaba ari we uzakora imirimo yo gusana binyujijwe mu masezerano yo gusana ino mihanda yo mu mujyi wa Kigali. Ni akazi kazakorwa n’Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’Umujyi wa Kigali”.

Avuga ko habanje gutegerezwa ko imvura yasa nk’ihagazeho kubera ko ngo gusana imihanda cyangwa gare cyane cyane aho imodoka zihagarara, si imirimo yakorwa mu bihe by’imvura.

Ati “Nta bwo byashoboka kuko kaburimbo iba ishyushye nta bwo bikunda ko ushobora kuhakora mu gihe hagwa imvura nyinshi. Igihe imvura izaba ituje imirimo izahita itangira by’umwihariko, kuko ubona ko isa n’aho ikirimo kugenda iza, mu cyumweru gitaha imicyo izaba imaze kuza yose, imirimo izatangira”.