Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kigali: Imiryango 9 y’ubukungu irahugurwa ku guhuza gasutamo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 29-07-2019 saa 15:11:58
Abitabiriye amahugurwa baturutse mu miryango y'ubukungu ya CEN-SAD, COMESA, EAC, ECCAS, ECOWAS, IGAD, SADC, UEMOA na UMA (Foto Gisubizo G)

I Kigali harabera amahugurwa y’iminsi itatu ku guhuza za gasutamo OSBP (One Stop Border Post) yateguwe n’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga JICA, ku bufatanye n’Ihuriro ry’Ibihugu by’Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere NEPAD, ndetse n’ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, akaba ahuza imiryango 9 y’ubukungu muri Afurika.

Imiryango y’ubukungu yitabiriye aya mahugurwa ni CEN-SAD, COMESA, EAC, ECCAS, ECOWAS, IGAD, SADC, UEMOA na UMA. Ni amahugurwa yatangiye ejo hashize tariki 29 Nyakanga 2019.

Snowden Mmadi, impuguke mu Ihuriro ry’Ibihugu by’Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD) akaba n’impuguke mu bikorwa remezo mu Isoko rusange rihuza ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) yagaragaje ko guhuza imipaka ari kimwe mu bikorwa remezo byoroshya ubuhahirane.

Yagize ati “Iterambere ry’ibikorwa remezo ni kimwe mu by’ibanze byoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bihuriye mu miryango itandukanye. Ni yo mpamvu muri gahunda ya 2063 y’Afurika Yunze Ubumwe ndetse no muri gahunda y’ibikorwa remezo muri Afurika, mu mishinga yihutirwa 271 ihari, imishinga 73 iri kuri za gasutamo.”

Ku rundi ruhande, Snowden avuga ko hari uburyo bw’iterambere no kugira Afurika nto ku bijyanye n’isoko rusange rihuriweho n’ibindi bihugu. Yemeza ko iterambere ry’ubukungu bw’Afurika nk’uko bizwi, guhera mu 2000 kugeza ubu, ngo hazinjizwa miriyari 2.6 z’amadorari y’Amerika azava mu misoro kugeza mu 2020.

Shin Maruo, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga JICA, avuga ko nka Guverinoma y’u Buyapani ibinyujije muri JICA yateye inkunga za gasutamo ku mugabane w’Afurika by’umwihariko mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Ati “Inyubako ya Gasutamo ya Rusumo iherereye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba yubatswe na JICA. Mu Cyumweru gishize Umuyobozi wa JICA yasuye u Rwanda anasura OSBP ya Rusumo agaragarizwa uburyo abakozi bo ku ruhande rwa Tanzaniya n’u Rwanda bakora neza kandi bagakorera n’ahantu heza. Iyo usuye ibiro bya gasutamo ya Rusumo uhita ubona uburyo ikora n’uko abakozi ku mpande zombi bakora bityo rero ndabasaba gukorera hamwe.”

Busingye Flavia wari uhagarariye ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, ubwo hatangizwaga amahugurwa, yavuze ko agamije ko indi miryango nka ECWAS, IGAD, ECCAS, SADC, UEMOA, UMA n’indi miryango ihuza ibihugu yakwigira kuri EAC ibyo imaze kugeraho mu rwego rwo guhuza imipaka kugira ngo horoshywe ubucuruzi.

Ati “Igiteganyijwe ni ukureba icyo EAC yakoze n’icyo indi miryango yakoze kugira ngo duhurize hamwe turebe ni iki gikenewe kugira ngo tube twateza imbere ihuzwa ry’imipaka mu miryango itandukanye. Twebwe nka EAC bitewe n’intambwe twateye, twarenze iy’abandi bivuze ko ari twe bigiraho ni yo mpamvu turimo kungurana ibitekerezo, tubabwire ibyo twagezeho tubereke uburyo twita ku mipaka yacu n’uko dukora.”

Busingye yemeza ko babona ko hari byinshi bagezeho nka EAC mu rwego rwo guhuza za gasutamo (One Stop Border Post) kubera ko ngo bari barateganyije guhuza imipaka 15, ubu bakaba bamaze guhuza imipaka 12, yose irubatse kandi ngo irakora.

Ati “Imyinshi muri yo ikora amasaha 24 bivuze ko byorohereza abagenda kuri iyo mipaka n’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka muri make byorohereje abagenda n’abinjira, tworohereza ibicuruzwa bisohoka n’ibyinjira mu bihugu byacu uko turi ibihugu 6.”

Ku rundi ruhande ariko, Busingye agaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo kudahuza amasaha mu bihugu bimwe na bimwe ndetse no kutagira ubushake bwo gukora amasaha 24 kuri 24.

Ati “Harimo ikibazo cyo kudahuza amasaha, ibihugu bimwe ntibiragera ku rwego rwo kumva ko byakora amasaha 24 kuri 24, ikindi ni uko hatarabaho gukorana hakoreshejwe ikoranabuhanga hagati y’abakozi bo mu nzego z’abinjira n’abasohoka cyangwa n’abacuruzi. Ibyo byose ni ibintu bituma habaho kudindizwa kubera ko iyo ibicuruzwa bije hakabamo ibibazo byo kutavugana, habaho ikibazo cyo gutinda ku mupaka.”

Agaragaza ko hari imipaka itararangira kubakwa bityo ngo ugasanga n’aho yubatswe nta bwo birangiye neza bigatuma habaho ikibazo ku mipaka, ariko muri rusange ngo nta bwo bimeze nabi kuri za gasutamo.

Abitabiriye amahugurwa baturutse mu miryango y’ubukungu ya CEN-SAD, COMESA, EAC, ECCAS, ECOWAS, IGAD, SADC, UEMOA na UMA (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.