Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kigali: Imiryango 8 igiye gutuzwa mu nzu y’ikitegererezo mu guca akajagari

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 2, 2018

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangarije Imvaho Nshya ko bitarenze amezi abiri bazimura imiryango 8 mu nzu ya mbere y’ikitegererezo igaragaza inzu zigiye kubakwa mu rwego rwo guca akajagari mu Mujyi wa Kigali.

Inzu y’ikitegererezo igiye kuzura mu murenge wa Kimisagara, igaragaza inzu zizubakwa hagamijwe guca akajagari mu miturire mu Mujyi wa Kigali (Foto Mutungirehe S)

Iyi ni inzu iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara mu mudugudu wa Nyakabingo, yubatswe mu buryo bugerekeranye guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.

Ku ikubitiro izatuzwamo imiryango 8 nyuma yongerweho ikindi gice kizatuma ituzwamo imiryango 10 mu rwego rwo gutangiza umushinga mugari wo guca inzu z’akajagari ziri mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Muri iyo nzu tuzimuriramo imiryango umunani, muri iyo miryango hari ine yari isanzwe ituye aho twubatse iriya nzu y’ikitegererezo, bivuga ko ari bo tuzabanza tugatuza. Hari n’umuryango umwe wari ufite inzu nini, nawo uzabona inzu nini imwe.

Noneho tuzongera dufate ubundi butaka bw’abandi baturage, na bo tubimurire muri izo nzu zindi zizaba zisigaye noneho aho abo bavuye turebe ukuntu twahubaka indi nzu”.

Yavuze ko nyuma y’ikiciro cya mbere cyo kwereka abaturage gahunda Umujyi wa Kigali ufite wo kubakura mu kajagari, hazabaho no kubaka izindi nzu zimeze nk’izo ariko mu buryo buri wese ashaka bitewe n’uko umuryango we n’amikoro bingana.

Ati “Urabona ukuntu ari mu kajagari, umwaka utaha tuzahakorera inyigo. Nko mu gice cy’uriya murenge bihana imbibi wa Gitega, hariya naho tuzahubaka inzu imwe y’ikitegererezo no ku gice cya Nyakabanda ariko abaturage bahatuye ni bo bazahita bazijyamo kuko ubutaka bwabo n’inzu zabo tuzaba twabikoresheje.

Aho hose, hazaba inyigo izerekana imihanda; twumvikanisha uko imihanda izacamo, byumvikane ko aho imihanda izaba iciye inzu zigomba kuhava noneho ku bufatanye n’abashoramari batandukanye twubake inzu nyinshi”.

Yakomeje avuga ko n’abaturage baho biteguye kugura izo nzu zizaba zubatse mu buryo bugezweho kandi zigerekeranyije aho bashobora kuzigura kuri miliyoni 7 cyangwa 8 bityo bakabona ahantu heza ho gutura.

Bamwe mu miryango yatanze ibibanza byo kubakwamo iyo nzu, bavuga ko bishimiye gukurwa mu nzu z’akajagari kandi bagiye kwinjira mu nzu zigezweho ziruta kure izo bahozemo.

Mukabagire Marina, ati “Ni byo twari dutuye mu kajagari, ariko urabona ko ari inzu ijyanye n’ikererezo 2020. Ntitwabanje kubyiyumvisha bihagije kuko twari twituriye bisanzwe ariko bitewe n’ukuntu batubwiye ko ari inzu y’ikitegererezo, ko hose ari yo bagiye kubaka twaje kubyumva.

Umukozi uhagarariye Kompanyi ya Amicor Ltd irimo kubaka iyo nzu, Nsengiyumva Patrick, yabwiye Imvaho Nshya ko habura iminsi itageze kuri 15 kugira ngo iyo nzu yuzure, hagasigara imirimo y’amasuku hanze yayo.

Ati “Ni inzu iciriritse, kuko igiciro cyayo ni inzu ubaze metero kare y’urukuta rumwe ruba rufite amafaranga y’u Rwanda 9500; ni ukuvuga ngo ubwayo irahendutse. Niba dushaka ibintu bihendutse kandi bigaragaza ubwiza iyi nzu ni cyo ibereyeho, kandi  ni inzu yo kurondereza ubutaka bwacu bw’u Rwanda kuko ari buto kandi igatuzwamo abantu benshi”.

Iyo nzu y’ikitegererezo mu gihe izaba yuzuye, izatuzwamo imiryango 8 nk’uko biteganyijwe, izaba ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.