Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kigali: Ikimpoteri cya Nduba kigiye kubyazwa umusaruro

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya May 7, 2018

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikimpoteri cya Nduba giherereye mu karere ka Gasabo kigiye kubyazwa umusaruro, bikaba byitezwe ko ku ikubitiro cyabyazwamo ingufu z’amashanyarazi, impapuro, inigi, intebe n’ibindi.

Ikimpoteri cya Nduba kirabungabungwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse n’ubuzima bw’abaturage bagituriye

Ibi ni byo Imvaho Nshya yatangarijwe na Mukangarambe Patricie, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko hamaze iminsi harebwa uburyo bwakoreshwa kugira ngo imyanda ijyanwa i Nduba ibyazwe umusaruro, nko kuyibyaza ingufu z’amashanyarazi n’ubundi buryo butandukanye nk’ifumbire.

Mukangarambe avuga ko imyanda ya pulasitiki (imyanda itabora) igenda ishyirwa ku ruhande na yo hakazarebwa uko yakongera igakoreshwa cyangwa hagakorwamo ibindi bintu. Ati “Ibintu bya pulasitiki bigaragara nk’umwanda byakoreshwa nko kubyazwamo intebe za pulasitiki, n’ameza akozwe muri pulasitiki. Uwo na wo akaba ari umushinga wari watekerejwe”.

Mukangarambe akomeza avuga ko hari undi mushinga wo gukora impapuro kimwe n’ibindi bikoresho mu myanda ijyanwa i Nduba. Ati “Hari umushinga w’impapuro zakorwa mu myanda ijyanwa mu kimpoteri cya Nduba. Byatekerejweho ko bishobora kubyazwa umusaruro bigakorwamo ibintu bimwe na bimwe nk’inigi, amaherena n’ibindi bintu byakoreshwa ikintu kiza cyane nk’impapuro ziba zabaye umwanda”.

Iyo mishinga ihari itandukanye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko usanzwe ugira (umugi) gahunda yo gukorana n’abikorera ku buryo iyo mishinga yose itandukanye igira imicungire y’imyanda kugira ngo bashobore gukorana muri iyo mishinga bityo bakaba bakoresha iriya myanda, abikorera na bo bagakoramo ibindi bintu bibabyarira inyungu.

Nubwo hatagaragazwa ingengo y’imari izagendera mu gutunganya ikimpoteri cya Nduba kugira ngo kibyazwe umusaruro, Mukangarambe avuga ko muri iyi minsi hagishakishwa uburyo bw’imicungire y’imyanda. Ati “Umujyi wa Kigali usanzwe ugena ingengo y’imari haba harimo amafaranga yo kureba uburyo iriya myanda icungwa, mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kurengera ubuzima bw’abatuye hariya i Nduba”.

Kugeza ubu nta gahunda yuko buri karere mu turere tugize Umujyi wa Kigali kagira ikimpoteri cyako kuko ngo yaba atari gahunda nziza kuko kugira ibimpoteri bitatu mu mugi nta bwo ari kimwe no kugira kimwe.

Ati “Ikimpoteri kimwe ni gahunda nziza kuko imyanda yose ikusanyirizwa hamwe noneho n’uburyo bwo kuyicunga bugakorerwa hamwe. Ni nayo mpamvu imicungire y’imyanda ibarizwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ari uguhuza imyanda yose ivuye muri utwo turere uko ari dutatu, igakusanyirizwa hamwe”.

Ashimangira ko abaturage b’Umujyi wa Kigali bagira umuco mwiza mu kwishyura abatwara imyanda bayivanye mu ngo zabo bakayitwara ahabugenewe, ibyo bikagaragaza uruhare rwa buri karere binyuze ku ruhare rw’umuturage.

Abatwara imyanda bayigeza mu kimpoteri cya Nduba bavuga ko hakiri ikibazo cyo kuba abaturage bataramenya ko bagomba kuvangura imyanda ibora n’itabora, ariko bakagaragaza ko hari n’abarimo kugenda babyumva.

Bwate David umuyobozi wa ‘Ubumwe Cleaning Ltd’, isosiyete itwara imyanda mu karere ka Kicukiro, yagize ati “Abaturage bagenda babyumva gake gake kuko hari abatarumva ko imyanda itwarwa ivanguye ari ibora n’itabora. Hakenewe ubuvugizi no kubivuga cyane mu bitangazamakuru n’igihe habaye umuganda kuko ni byo bizadufasha kunoza neza akazi kacu kandi n’ababyaza umusaruro kiriya kimpoteri bikaborohera”.

Ikimpoteri cya Nduba kiri kuri hegitari zirenga 60 habariwemo n’imbibi zacyo. Umujyi wa Kigali usaba abaturage gushyira imbaraga muri gahunda yo gukusanya imyanda, bagakorana na sosiyete zitwara imyanda kugira ngo itaguma aho batuye n’aho bagenda, ahubwo ikusanyirizwe ahabugenewe noneho Umujyi wa Kigali ngo na wo ukomeze iyo gahunda yo gushaka uburyo burambye bwo kuyibyaza umusaruro. Ibyo bizakorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku y’Umujyi wa Kigali no kurengera ubuzima bw’abaturage.