Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Kigali: Igishushanyombonera cyavuguruwe hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-05-2019 saa 06:32:12
Kimwe mu bice bigaragaza uko Umujyi wa Kimironko uzaba uteye mu 2050, ukurikije igishushanyombonera kivuguruye (Foto James R)

Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng. Mugisha Fred, yatangaje ko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya imikoreshereze y’ubutaka n’imiturire kuzageza mu 2050 (Kigali Master Plan 2050), kimaze amezi kivugururwa, cyubakiye ku bitekerezo by’abaturage ku buryo n’ukora ubucuruzi bworoheje ashobora kubukorera mu rugo iwe, uko ubushobozi bungana.

Yabitangaje kuwa 21 Gicurasi 2019, mu nama yo kugaragaza impinduka z’uko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyashyizwe mu bikorwa hitawe ku bitekerezo byaturutse mu baturage bose.

Eng. Mugisha yavuze ko igishushanyombonera cyari gisanzwe cyasaga n’aho kidaha umwanya abaturage bo hasi, gikumira bimwe mu bikorwa abaturage bifuzaga cyane, ariko ibitekerezo uko byagiye bitangwa mu mezi 10 ashize byashingiweho mu kukivugurura.

Ati “Impamvu twavuguruye igishize, ni uko abaturage bari bakigizeho impungenge ndetse batangira no kutunenga bavuga ngo ntabwo bakisangamo, kirabirukana. Ikiza k’iki kivuguruye ni uko kitigeze gikorwa kiva ku bayobozi kijya ku baturage, ahubwo cyavuye ku muturage kijya hejuru mu nzego zifata ibyemezo.

Abaturage bagiye batubwira ngo barashaka ubusitani, aho abana babo bakinira, inzu ziciriritse, imihanda myiza, gutwara abagenzi rusange. Icyo twabanje gukora, twaravuze ngo noneho reka dushyire ku ruhande icyari gisanzwe turebe ngo uyu munsi umuturage amikoro ye ateye ate; nta byo kuvuga ngo turashaka inzu zihambaye, igishushanyombonera kibe icy’umuturage ntikibe icya Leta kuko umuturage ni we ugishyira mu bikorwa. Iyo agiye gushyira mu bikorwa ibyo na we atumva cyangwa atagizemo uruhare biravuna.”

Zimwe mu mpinduka zabaye kuri icyo gishushanyombonera, zigaragaza ko hari aho igishushanyombonera cya mbere wasangaga kitemerera umushoramari muto gukorera aho ari ho hose, agomba kujya mu gice cyahariwe inganda. Mu mpinduka zagaragaye, umuturage ufite ishoramari rito nko kudoda, uruganda ruto cyane ashobora gukorera imirimo ye aho atuye bitabaye ngombwa ko ajya mu gice cyahariwe inganda nini.

Mu zindi, harimo kuba ibice by’imiturire byose uko biteganyijwe bizashyirwa mu bikorwa hitawe ku gushyiramo ibyangombwa byose nkenerwa ku bahatuye ku buryo nta wuzajya gushaka serivisi runaka ahandi kuko idateganyijwe gukorerwa aho atuye.

Ikindi cyorohereza abatuye n’abakorera mu mugi, ni uburyo igishushanyombonera gishobora noneho gushyirwa mu bikorwa, aho umuntu ashobora kujya kubaka ahagenewe inzu zigeretse inshuro nk’eshanu ariko kubera ubushobozi budahagije agahabwa icyangombwa cy’agateganyo, akubaka inzu igeretse nk’ishuro ashatu izindi akazazongeraho mu byiciro, mu gihe igishushanyombonera cya mbere kitemeraga kugishyirwa mu bikorwa mu byiciro.

Umuyobozi w’urugaga rw’abagena imiterere y’inyubako mu Rwanda, akaba na Perezida w’abakora uwo mwuga muri Afurika y’Uburasirazuba, Runuya Kalima Jean, yashimye byinshi byitaweho mu kuvugurura igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, kuko wasangaga ibyo cyasabaga mbere byaremereraga abashaka kubaka.

Ati “Igishushanyombonera kivuguruye kirateganya ahantu abantu bashobora kubaka inzu z’ingeri zose, ni ukuvuga inzu ziciriritse zirimo, hakaba n’inzu zihendutse cyane, ntekereza ko umuturage uwo ari we wese ashobora kubona aho yubaka.”

Nubwo igishushanyombonera kivuguruye cyoroshye gushyira mu bikorwa ibintu bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, abasesenguzi bahamya ko hakiri ibizagora abaturage mu kubyumva kuko imyubakire ya mbere yakorwaga mu kajagari, bityo igihe kizatangira gushyirwa mu bikorwa hari aho bizasaba bamwe kuhava kuko batuye nta gishushanyombonera gikurikijwe.

Abahanga bari kuvugurura iki gishushanyombonera, bagaragaje ko hagikenewe byinshi byo kwitabwaho mu igenamigambi ry’igihugu, ku kerekezo 2050 aho bisaba gushyiraho ibyangombwa nkenerwa ku buzima rusange bwa muntu, nk’amazi n’amashanyarazi, ubwiherero rusange, ibice by’imyidagaduro n’ubusitani, hakaza n’ibijyanye n’iterambere nka parikingi z’imodoka n’ibindi bijyanye n’ubwiyongere bw’abatura umugi n’ubw’abaturage bakenera kuwukoreramo.

Biteganyijwe ko mu mpera z’ukwezi kwa munani iki gishushanyombonera kizemezwa kigaca mu igazeti ya Leta kigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Kimwe mu bice bigaragaza uko Umujyi wa Kimironko uzaba uteye mu 2050, ukurikije igishushanyombonera kivuguruye (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.