Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kigali: Ibihugu by’Afurika birasangira ubumenyi ku kuboneza imikurire y’abana

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 11-06-2019 saa 15:54:27
Abateraniye muri iyi nama bari gusangira ubunararibonye bwa buri gihugu kuri gahunda mbonezamikurire y'abana bato (Foto Gisubizo G)

Ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika n’abafatanyabikorwa batandukanye, bateraniye mu nama yiga kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato, basangira ubunararibonye bwa buri gihugu no kureba imbaraga zishyirwa mu gufasha igihugu mu mikurire yabo.

Ni inama ihuriwemo n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta z’ibihugu, abafatanyabikorwa mu burezi, ku mikurire y’abana, abaturage bo mu Rwanda bamaze gusobanukirwa akamaro k’ingo mbonezamikurire, n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga itandukanye ifasha u Rwanda guhangana n’ibibazo by’imirire mibi mu bana hagamijwe gukumira igwingira mu bana no kubaka umuturage w’ahazaza ushoboye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, afungura iyi nama y’iminsi ibiri, ejo hashize tariki ya 11 Kamena 2019, yavuze ko igihe umwana yagwingiye cyangwa yabuze ibikenewe mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe bigira ingaruka ku mikurire ye, gushaka kwiteza imbere ndetse n’amahirwe yabona amaze kuba mukuru.

Yakomeje yibutsa abateraniye muri iyo nama ko Gushora imari mu bana bato ni kimwe igihugu gikora kugira ngo gikureho uruhererekane rw’ubukene, ubusumbane no guteza imbere abaturage bacyo, nk’uko insanganyamatsiko ibisobanura.

Ati: “Iterambere ry’igihugu cyacu rishingiye ku muntu n’ubumenyi bwe; iyo rero umwana tutamureze kuva akiri muto ngo azabe wa muntu ufite bwa bumenyi bwifuzwa n’igihugu nta bwo cyabasha gutera imbere, kuko abantu ni bo bakorera igihugu mu nzego zose, bisaba rero ko bagira ubumenyi n’ubushobozi, bakagira ubumenyingiro kugira ngo bakorere igihugu gitere imbere.”

Yasobanuriye itangazamakuru ko abateraniye muri iyi nama bagiye kureba gahunda zikorwa muri buri gihugu mu kwita ku bana bato.

Ati: “Ni ukuvuga ngo hirya no hino mu bihugu bitandukanye byaje hano, hari ibintu bakoze mu rwego rwa gahunda mbonezamikurire y’abana bitanga umusaruro. Hano rero baje kubisangiza na bagenzi babo, na hano mu Rwanda natwe turimo.”

Chikunduzi Lyson, waturutse mu muryango ukora mu by’uburezi bugamije iterambere VVOB, muri Zambia, yavuze ko gahunda mbonezamikurire yigishwa mu mashuri.

Umwe mu babyeyi basobanukiwe neza akamaro k’amarerero, Nyiransabimana Immaculee, yavuze ko mu Irerero rya Rwezi, mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, bahinduye imyumvire y’ababyeyi bagenzi babo, ubu abana bakaba bameze neza kandi ababyeyi bazi ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ubushobozi buhanitse.

Ati”Twasangaga kugira ngo abana barware imirire mibi akenshi yari imyumvire mibi y’ababyeyi; ugasanga bafite ibyo kurya ariko umubyeyi ntazi kubitegura.

Ubu dufite abana 96, barimo abakobwa 50; dutangira, twari dufite abana 15 barwaye imirire mibi ariko ubu bose bavuyemo, ubona ko abana bishimye n’ababyeyi babo babyishimira.”

Ubushakashatsi bwo mu 2015 bw’imibereho y’ingo bwagaragaje ko abana 38% ari bo bagwingiye, gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma (2017-2024) iteganya ko abagwingiye batarenga 19% binyuze mu bufatanye bwa buri munyarwanda wese, inzego za Leta, abikorera, abaterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.