Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kigali: Ibihugu 8 biraganira ku ngamba zafatirwa amazi atakara

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-11-2019 saa 16:04:37
Uwase Patricie, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ibikorwaremezo

Abashinzwe iby’amazi mu bihugu umunani birimo n’u Rwanda bahuriye mu nama yabareye i Kigali mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zafatirwa amazi atakara kuko ateza igihombo mu bukungu bw’ibihugu kandi hakaba n’abaturage bayabura ku bw’izo mpamvu.

Iyi nama yataranye kuwa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019. Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie,  avuga ko ikibazo cy’amazi apfa ubusa gihari mu bihugu ndetse n’u Rwanda kuko amazi apfa ubusa ari ku kigero cya 38%, ni mu gihe mu Buyapani bari ku kigero cya 3% by’amazi apfa ubusa, ngo muri iyi nama bakaba bagiye gusangira ubunararibonye n’amakuru mu gukemura ikibazo cy’amazi apfa ubusa.

Ati “Mu Rwanda dufite ikibazo cy’amazi atakara  ku kigero cya 38%, ni byinshi cyane urebye uko dukeneye amazi ahagije mu gihugu, ariko dufite intego y’uko mu myaka mike iri imbere amazi apfa ubusa azagabanyuka kugeza kuri 22%.”

Uwase avuga ko u Buyapani ari kimwe mu bihugu bifatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’amazi, ngo akaba ari igihugu gihagaze neza mu kugabanya amazi atakara ku  kigero cya  3%, iyi nama rero izafasha ibihugu byayitabiriye kubona amakuru n’ubunararibonye bw’uburyo babigezeho.

Ati “Nk’ibihugu byayitabiriye twese turaza gusangira amakuru kuri iki kibazo bityo buri kimwe gifate ingamba zigendanye n’ubushobozi buhari mu kugabanya amazi atakara.”

Avuga ko amazi atakara ari ikibazo ku bihugu kuko ateza igihombo mu bukungu bw’igihugu ndetse hakaba n’abayabura kuko atakara atabagezeho.

Uwari ahagarariye Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, akaba ashinzwe n’ibikorwa muri iyo ambasade Yuko Hotta, wari witabiriye inama, avuga ko bashyize imbaraga nyinshi mu gukumira amazi atakara kuko yabatezaga igihombo, kuri ubu bakaba bageze kuri 3% by’amazi atakara.

Ati “Kugera kuri iyi gatatu ku ijana mwumva byadufashe imbaraga zitari nke, harimo kubaka ibikorwa remezo bihagije kandi bikenewe, kwigisha abaturage uburyo bwo gufata neza amazi meza bafite, twakoze inyigo zidufasha kumenya aho amazi yapfumukiye, aho arimo kumeneka n’aho akoreshwa nabi, byatumye tuva ku mibare minini none tugeze kuri 3%.”

Yuko avuga ko icyafasha kugera ku ntego yo kugabanya amazi atakara ari ugushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage, gukumira no kurwanya icyatuma amazi atakara nta mpamvu, kuyakoresha neza n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé, avuga ko hari ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’amazi atakara harimo kwigisha abaturage no gusimbuza imiyoboro yangiritse ishobora kuba ituma amazi yatakara.

Uyu muyobozi avuga ko hari igipimo cy’amazi atakara atari gito, ko hakozwe igenamigambi ry’imyaka itanu mu kugabanya amazi ameneka, aho mu mishinga hari gahunda yo gushaka uburyo amazi ameneka yamenyekana hashyirwamo mubazi mu duce tunyuranye   amazi yahageze n’ayakoreshejwe.

Avuga kandi ko hari gusimbura amatiyo ashaje bizafasha kuganya igihombo WASAC yagiraga gituruka ku mazi ameneka.

Inama yabereye mu Rwanda ngo irafasha guhanahana amakuru y’uburyo amazi atakara yagabanywa, bakungurana inama ku bikenewe n’uburyo byashyirwa mu bikorwa kuri buri gihugu.

Ibihugu byitabiriye iyi nama ni Kenya, Malawi, Nigeria, Tanzania, Afurika y’Epfo, Sudani, Zambia n’u Rwanda rwayakiriye.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.