Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kigali: Ibihugu 24 biriga uko byakungukira ku mitungo ndangakamere yabyo

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 29, 2018

Abaturutse mu bihugu 24 by’Afurika bateraniye mu nama i Kigali yo kwiga ku buryo bwo kugera ku mutungo ndangakamere w’ibimera n’ubuhanga bwo kubibyazamo imiti, hagamijwe gusaranganya inyungu ziturutse mu kuwukoresha, hirindwa ko abaturutse hanze y’igihugu no hanze y’umugabane bakomeza kuwungukiramo bonyine  nta cyo basigiye ba nyirawo.

Abaturutse mu bihugu 24 by’Afurika bari kwiga uko umutungo ndangakamere w’Afurika wabyazwa umusaruro (Foto James R)

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng. Coletha Ruhamya, ubwo yafunguraga iyo nama y’iminsi itatu, ejo hashize tariki ya 28 Kanama 2018, yavuze ko mu gihe hazaba hagiyeho uburyo buhamye bwo gufasha abafite umutungo ndangakamere kuwubonamo inyungu bizatuma barushaho kuwitaho n’abafite ubuhanga bwo kuwubyaza umusaruro bakomeze kubyungukiramo.

Ati “Iyi nama ni ukugira ngo nk’ibihugu by’Afurika, cyane cyane ko ari bo bafite uwo mutungo ariko batazi kuwubyaza inyungu, turebe ukuntu twashyira imbaraga hamwe; twese tukareba ngo ni iki kibura ku rwego rw’igihugu, ku rwego rw’Afurika cyangwa muri buri karere. Ni iki cyakorwa, amategeko ahari adufasha kugira ngo tugere kuri wa mutungo ariko tunawungukiremo natwe.

Niba tutaragera ku bumenyi bushobora kuwubyaza umusaruro uko bikwiye ariko ba bandi baza kuwufata kugira ngo bage kuwubyaza umusaruro, bagire icyo basigira ba bandi bawubungabunga”.

Eng. Ruhamya yakomeje avuga ko bimwe mu bituma abanyafurika n’abanyarwanda muri rusange bataragera ku buryo bwo kubyaza umusaruro umutungo ndangakamere birimo n’impamvu z’ubushakashatsi butaratera imbere ariko hakiri n’ikibazo cy’amategeko abigenga, gusa ku ruhande rw’u Rwanda hari igikorwa.

Ati “Cyane cyane n’ubwo ubushakashatsi bwacu butaratera imbere cyane ngo tumenye ukuntu ibiti nk’ibyo cyangwa ibimera nk’ibyo twabibyazamo imiti; inama nk’iyi ni ukugira ngo turebe ukuntu ubushakashatsi bwacu bwagera aho buvuga buti nshobora gukora umuti uyu n’uyu kandi wemewe ku rwego mpuzamahanga.

Icya kabiri ni ukugira amategeko n’amabwiriza agena uko ibyo bintu bikorwa; ubu dufite ibwiriza rya Perezida rimaze gukorwa, riri mu nzira zo kwemezwa, rishyiraho amabwiriza y’uko ibyo bintu byakorwa. Ibyo ni byo bizadufasha; navuga ko twari tukiri inyuma ariko mu by’ukuri gahunda ihari n’ubufatanye buhari turumva hari aho bizagera kandi heza ku buryo natwe tuzabyungukiramo”.

Umuyobozi w’Umushinga mpuzamahanga ushyiraho uburyo bwo kugera ku mutungo ndangakamere no gusaranganya inyungu ziwuvamo (ABS), Dr. Alejandro Lago, yavuze ko bafasha ibihugu gushyiraho uburyo bw’amategeko yo kubyaza umusaruro umutungo ndangakamere wabyo kugira ngo abaturage babashe kuwubonaho inyungu zigenwa n’amategeko.

Gafaranga Daniel, uhagarariye urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda, yavuze ko mu Rwanda hari ibimera byinshi ariko bajyaga baha umuti umuntu bakoze batiriwe bagirana andi masezerano y’icyo azawukoresha.

Ati “Usanga nk’ikimera runaka abacyumvise ko gikora byinshi baza bakagitwara, bakakigiramo inyungu; ariko tumaze iminsi duhugurwa n’ikigo REMA ku byerekeye amasezerano ya Nagoya (yo mu Buyapani, mu Kwakira 2010), yemeza ko ibihugu byajya bisangira umutungo bigasangira n’inyungu ziwukomokaho.

Bizagera ku bavuzi gakondo bose, ku buryo igihe umuntu aje kukubaza umuti, akakubaza icyo uvura icyo gihe utapfa kuwumuha uko wiboneye ahubwo mwagirana amasezerano ku buryo inyungu azabona na we azagusigiraho, ndatekereza ko ubu bizakorwa neza kuruta uko byakorwaga”.

Iyi nama ibaye mbere y’inama ya 14 y’ibihugu byasinye Amasezerano Mpuzamahanga yo kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima izabera mu Misiri, igamije kugaragaza ubumenyi n’ubuhanga bw’Abanyafurika mu bijyanye n’umutungo ndangakamere n’ubumenyi bwo kuwukoresha.