Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Kigali: Ibihugu 16 biraganira ku ikoranabuhanga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 20-05-2019 saa 18:11:21
Inama ya PASET yari yitabiriwe n'abanyamuryango ba PASET baturutse mu bihugu 16 by'Afurika (Foto James R.)

I Kigali hateraniye inama ya gatanu y’Ihuriro ry’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ubumenyingiro (PASET), ikaba ihuje ibihugu 16 byayitabiriye muri 20 biyigize.

Afungura iyi nama kuwa 20 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko iterambere ry’inganda rizihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Afurika, agasaba ko ibihugu byashyira imbaraga mu iterambere ry’ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Iri huriro ryibanze ku buryo Afurika yakwinjira mu mpinduramatwara ya 4 mu by’inganda n’ikoranabuhanga rishingiye ku bukungu mu mashuri makuru n’iterambere ry’ubumenyi muri Afurika.”

Dr. Ngirente avuga ko iyi mpinduramatwara izageza Afurika ku bikenewe mu iterambere ry’ubukungu ku kigero kiri hejuru mu musaruro n’iterambere. Ati “Kugera kuri izi ntego z’impinduramatwara ya 4 mu by’inganda birasaba kwita cyane ku kubaka iterambere ry’ibihugu by’Afurika mu bijyanye no gutegurira urubyiruko ikoranabuhanga ry’igihe kizaza.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (ibumoso) araganira na Dr. Jaima Saavedra, Umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe uburezi (Foto Primature)

Asanga kandi imyigire y’ikoranabuhanga n’ubumenyi butangwa mu mashuri makuru n’imyuga n’ubumenyingiro muri Afurika bizazana inyungu ziturutse ku mpinduramatwara ya 4 mu by’inganda. Ati “Intego ikomeye ni ukubaka ubumenyi buturutse ku ikoranabuhanga mu rwego rwo guhanga udushya muri Afurika, kugira ba rwiyemezamirimo n’abayobozi b’ejo hazaza.”

Dr. Ngirente asanga kandi uburyo bwiza bwo kugera ku mahame y’uburezi bufite ireme ari amahugurwa n’ubushakashatsi bwifashishije udushya mu ikoranabuhanga no kwikorera.

Yagarutse ku myigire y’isomo ry’imibare mu bihugu by’Afurika, asaba ko ik’ibanze ari uko Abanyafurika bita cyane ku mibare nk’igikoresho kizafasha abanyeshuri mu iterambere ry’imitekerereze yagutse kandi isesengura.

Ati “Nitubikora gutyo, tuzasanga abana basoza amashuri abanza bafite ubumenyi buruseho mu bijyanye n’ubumenyi bw’imibare, ni mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bazaba bafite ubumenyi bukenewe mu mibare.”

Minisitiri w’Intebe avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye kongera imbaraga mu guteza imbere isomo ry’imibare, uyu ukaba umwanya wo kugira ngo ibihugu byose by’uyu mugabane biteze imbere gusoma no gushyiraho ingamba zo kwigisha imibare mu byiciro byose by’uburezi.

Inama ya PASET yari yitabiriwe n’abanyamuryango ba PASET baturutse mu bihugu 16 by’Afurika (Foto James R.)

N’ubwo Afurika ikeneye guteza imbere ubumenyi mu mibare, ngo ntibivuze ko indimi nazo zizasigara inyuma, ngo ahubwo ni ngombwa ko nazo zikomeza gutezwa imbere kugira ngo zifashe kwigisha ya mibare no guteza imbere uburezi muri rusange.

Minisitiri w’intebe avuga ko ibihugu byinshi by’Afurika ndetse n’u Rwanda byiyemeje kuba mu Ihuriro ry’ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyingiro. Ati “Ubu ni uburyo bumwe bwo kugera ku ntego y’ireme rituruka ku bumenyi mu mashuri makuru n’ubushakashatsi.”

Dr. Ngirente avuga ko u Rwanda nk’igihugu rwihaye intego yo guteza imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024). Ati “Tugomba gukoresha aya mahirwe mu kuba umwe mu banyamuryango b’Ihuriro ry’ubufatanye mu iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.”

Prof Georges Magohe, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ihuriro ry’ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyingiro (PASET), avuga ko Guverinoma z’ibihugu zishyize imbere gutegura urubyiruko mu guteza imbere ikoranabuhanga n’udushya, ngo ibyo bizatuma Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara itera imbere.

Ati “Za kaminuza zigomba gusohora abantu bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, bagashobora guhanga udushya kugira ngo habeho gushaka ibisubizo by’ibibazo Umugabane w’Afurika ufite, aho gukora gusa ubushakashatsi ku byakozwe n’abandi.”

Prof. Magohe yagaragaje uburyo ibihugu nk’u Bushinwa, u Buyapani, u Buhinde byakoresheje ubumenyi byahawe n’abakoloni mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku muco w’ibihugu byabo, kimwe mu byafashije kugera ku iterambere bigezeho.

Dr. Jaime Saavedra, ni umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe uburezi, avuga ko gutegura urubyiruko mu bumenyi bw’ikoranabuhanga biganisha ku bukungu burambye. Ati “Kugira ngo Afurika itere imbere birasaba ko habaho ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubwifashisha ikoranabuhanga ndetse n’ubuhahirane bw’abaturage b’ibihugu.”

Atanga inama zo gutegura uburyo bwiza bw’uburezi mu byiciro byose kugira ngo buzabashe guhindura Isi. Asaba ko ikoranabuhanga ryakwinjizwa mu mikorere ya buri munsi ya za kaminuza.

Dr. Mutimura Eugene, Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, avuga ko inama y’Ihuriro ry’ubufatanye mu iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro ryibanda ku mpinduramatwara ya 4 mu by’inganda n’ikoranabuhanga akaba ari na bwo u Rwanda rwahisemo mu guhanga udushya.

Ati “Ubukungu ku Isi yose buhindura imibereho y’abaturage, uko dukora ni ko dutera imbere, igikenewe mu burezi ni uguha ibikoresho byangombwa urubyiruko rwa none, hagamijwe ubumenyi mu ikoranabuhanga, bityo Afurika igashobora kujya mu irushanwa n’ibindi bihugu by’Isi […] Impinduramatwara ya 4 mu by’inganda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara izafasha kugera ku bukungu bushingiye ku dushya twinshi no kububyaza amafaranga mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’Afurika.”

Mbongi Choi ni Umunyakoreya y’Epfo, nk’umwe mu bitabiriye inama yatanze ubuhamya bw’inzira iki gihugu cyanyuze mu kugera ku iterambere, aho yemeza ko Koreya y’Amajyepfo yari imeze nka bimwe mu bihugu by’Afurika ariko ikaza gutera imbere ibikesha ubumenyi bw’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.

Avuga ko iki gihugu cyashoye amafaranga menshi mu bushakashatsi mu by’ikoranabuhanga. Ati “Siyansi n’ikoranabuhanga ni ibikoresho by’ibanze mu kugera ku iterambere rirambye. Twateye intambwe mu kwigisha urubyiruko no kurukundisha siyansi na tekinoloji.”

Abitabiriye inama y’Ihuriro ry’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ubumenyingiro bashyize hamwe mu mitekerereze yagutse kandi isesenguye ku kamaro ka siyansi na tekinoloji mu iterambere ry’Umugabane w’Afurika.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (ibumoso) araganira na Dr. Jaima Saavedra, Umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe uburezi (Foto James R)

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (hagati), ibumoso ni Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, iburyo ni Dr. Jaime Saavedra, Umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe uburezi (Foto James R)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.