Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Kigali: Ibihugu 13 biraganira ku kunoza ubwikorezi bw’ibifite imirasire yangiza

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 22-07-2019 saa 15:34:41
Aba ni abari bitabiriye inama haganirwa ku kunoza ubwikorezi bw’ibifite imirasire yangiza

Impuguke zihagarariye ibihugu 13 by’Afurika bivuga ururimi rw’Icyongereza ziteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, mu nama y’iminsi itanu igamije gufasha ibihugu kwiyongera ubumenyi mu birebana n’ingaruka ku bwikorezi bw’ibikoresho byifitemo imirasire yangiza.

Hararebwa uburyo inzego zibishinzwe zakwitondera gutanga impushya kuri ibyo bikoresho byangiza ubuzima bw’abaturage, byaba bizanwa mu Rwanda cyangwa bihanyuzwa bijyanwa mu bindi bihugu byo mu karere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku mirasire yangiza mu Rwego rw‘Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, Tuyisenge Jean de Dieu, avuga ko muri iyo nama abahanga mu bijyanye n’ubumenyi ku by’imirasire yangiza ubuzima hari byinshi u Rwanda rubungukiraho, birimo guhuza uburyo ibyangombwa cyangwa impushya ku bwikorezi bw’ibyo bikoresho byangiza bitangwamo byaba bitwarwa imbere mu gihugu cyangwa ari uburyo bwo kubihanyuza, byaba ngombwa itangwa ry’izo mpushya rigakorwa mu buryo bwitondewe hubahirijwe ubuziranenge kugira ngo hatagira ubuzima buhangirikira.

Tuyisenge ati “Abari muri iyi nama bararushaho gusobanukirwa n’ibikenewe bisabwa ahanini ku byerekeranye n’impushya ku bakora ubwikorezi bw’ibikoresho byifitemo imirasire yangiza, uburyo bitwarwamo byaba bitwarwa imbere mu gihugu cyangwa ari ukubihanyuza bijya mu bindi bihugu mu rwego rw’ubucuruzi bwambuka imipaka. Rero bisaba kwitonderwa kuko bisaba kwita ku mutekano wabyo n’uko bitwarwa hagamijwe kwita ku buzima bw’ababitwara n’ibihugu binyuzwamo byose bigakorwa hubabirijwe amahame n’amategeko mpuzamhanga agenga ubwikorezi bwabyo hirindwa kubitwara binyuranyije n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Izi mpuguke mu bijyanye n’ibikoresho byifitemo imirasire yangiza baraduha ubumenyi, ubushobozi bwo kumenya kugenzura ibyanyuzwa mu Rwanda, kumenya uko bifatwa, maze aho kwangiza ahubwo bibe byakoreshwa bigire akandi kamaro.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Robert Nyamvumba, avuga ko inama nk’iyi hari icyo u Rwanda ruyungukiramo cyane ko nacyo ari igihugu gikoresha bimwe mu bikoresho byifitemo imirasire ishobora kwangiza byifashishwa mu gucunga umutekano w’abaturage mu gusaka, kwa muganga n’ahandi.

Asanga impuguke mu kigo mpuzamahanga kita ku mikoreshereze y’ibikoresho byifitemo imirasire yangiza (Radioactive Materials), hari icyo zungura u Rwanda haba mu mikoreshereze, ndetse n’uburyo inzego zishinzwe gutanga impushya zabyitwaramo mu bushishozi, ku buryo ibyo bikoresho byagirira ibihugu akamaro bikoreshwa neza hubahirizwa amahame mpuzamahanga, aho kwangiza ubuzima bw’ababikoresha.

Elic Reber impuguke mu by’ubwikorezi bw’ibikoresho bifite imirasire yangiza bukoreshejwe ubuziranenge avuga ko nubwo ibihugu byose biri muri iyo nama by’Afurika bitazobereye mu bikoresho bikoresha ingufu zangiza (Nuclear energy).

Yongeyeho ko ariko hafi ya byose usanga nibura bikoresha byinshi mu bikoresho byifitemo imirasire yangiza nk’ibikoreshwa mu nganda n’ahandi.

Ati “Ni byiza ko abagize ibihugu by’Afurika bunguka ubumenyi bw’ibanze ku buryo ibikoresho bifite imirasire yangiza bitwarwamo, ndetse n’ibigo bishinzwe ubugenzuzi bigasobanukirwa birushijeho uburyo ibyangombwa kuri ibyo bikoresho bitangwamo ndetse n’ibisabwa byubahirije amahame mpuzamahanga ibindi bihugu bigenderaho”.

Iyo nama mpuzamahanga ihurije mu Rwanda ibihugu 13 bivuga Icyongereza mu gihe inama nk’iyi ihuje ibindi bihugu bivuga Igifaransa biri muri Ougadogou.

Ibyahuriye mu Rwanda ni u Rwanda, Angola, Botswana, Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Libya, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sudani. Yateguwe n’Ikigo mpuzamahanga kita ku mikoreshereze y’ingufu za kirimbuzi.

Aba ni abari bitabiriye inama haganirwa ku kunoza ubwikorezi bw’ibifite imirasire yangiza

Abaturuka mu bihugu 13 bariga uburyo hanozwa ubwikorezi

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.