Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Kigali: Ibigo by’Abayapani 23 bizamurika udushya mu ikoranabuhanga

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 5, 2018

Ibigo 23 byo mu Buyapani bizobereye mu by’ikoranabuhanga, biritegura kuza mu Rwanda mu nama nkuru ya ‘Transform Africa Summit’ izatangira ku ya 7 Gicurasi 2018, aho bizagira umwanya wo kumurika no kwerekana udushya bakora mu birebana n’ikoranabuhanga.

Yamanaka Atsushi Umujyanama mukuru mu ishami rya JICA rishinzwe ikoranabuhanga mu kiganiro n’Itangazamakuru (Foto Twagira W)

Umujyanama Mukuru mu by’ikoranabuhanga mu kigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga gisanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, JICA, Atsushi Yamanaka, asanga ibyo bigo bije mu Rwanda ari amahirwe meza aho bishobora gukorana n’abikorera bo mu Rwanda bakora udushya mu ikoranabuhanga.

Ati: “U Buyapani nk’igihugu kizobereye mu by’ikoranabuhanga ayo yaba amahirwe aho abikorera b’Abanyarwanda bavanamo inyungu mu birebana n’imikoranire, ibyo bigo by’Abayapani bihisemo gushora imari yabyo mu gihugu nyuma y’inama ya Transform Africa byaba ari amahire”.

Umujyanama mukuru mu ishami rya JICA rishinzwe ikoranabuhanga, Atsushi Yamanaka, yavuze ko uzaba umwanya mwiza kuri sosiyete z’Abayapani kureba amahirwe ari muri Afurika.

Umuyobozi ushinzwe gahunda zibanda ku ikoranabuhanga muri JICA, Furakawa Masayuki, avuga ko Izi sosiyete zirimo nka Monstar Lab izobereye mu gukora porogaramu z’imikino ndetse no gukora imbuga za Internet; Fujitsu ikora iby’ikoranabuhanga n’itumanaho, avuga ko hari na za Kaminuza zikomeye mu Buyapani nka ‘Kobe Institute of Computing’; ‘Kyutech Kyushu Institute of Technology’ izobereye mu ikoranabuhanga rijyanye n’isanzure no gukora ibyogajuru, za drone n’ibindi.

Ati “Ikindi gishya kirimo harimo no korohereza sosiyete zisanzwe zikora muri Afurika zikamenyekana. Hazaba hari uburyo bworoshye bwo gufatanya na sosiyete zo muri Afurika no kuzorohereza gukorera muri Afurika ndetse no mu Buyapani.”

Robert Ford, Umuyobozi Wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu kiciro k’Ikoranabuhanga, yavuze ko JICA yagiye ifasha cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda binyuze mu mishinga itandukanye kandi ngo bizakomeza gukorwa, ndetse ku buryo n’aho iyo mishinga itaragera mu turere dutandukanye izatangizwayo.

Ati “Nk’ubu dufite  umushinga wo  gutangiza  Fab Labs na K Labs  mu turere  hanze ya Kigali bikazafasha cyane sosiyete z’ikoranabuhanga mu Rwanda kugira ngo zishobore kwegera amasosiyete yo mu Buyapani. Tugamije kongera ishoramari rituruka mu Buyapani,  ntanze urugero  u Rwanda rufite gahunda yo kuba rufite sosiyete ijana mu mwaka wa 2025, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari.  Nk’ubu Buyapani bwagiye butera inkunga imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga mu Rwanda, nk’Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba College iri mu karere ka Rulindo n’ahandi.”