Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kigali: Huzuye inzu izakoreramo amagaraji yabaga mu gishanga

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 22, 2018

Koperative y’abakora umurimo w’ubukanishi mu Mujyi wa Kigali, bakaba bari bafite amagaraji mu gice k’igishanga, biyuzurije inzu bazakoreramo kuva mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa kabiri, ikaba yuzuye itwaye  miliyari 5 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ni inzu yubatswe na Koeperative Icyerekezo y’abakanishi bafite amagaraji, ikaba ari yo izakoreramo amagaraji yari asanwe akorera mu bishanga (Foto Gisubizo G.)

Nk’uko bitangazwa na Perezida w’iyo Koperative “Ikerekezo” Sam Katwele, ngo igitekerezo cyo kubaka iyi nzu cyatangiye mu mwaka wa 2008, ubwo amagaraji yatangiraga kwirukanwa aho yakoreraga mu gishanga ndetse bikanababaza benshi kuko abakoreragamo bari bamaze kuhamenyera no kuhabona abakiliya babagana baje gukoresha imodoka zabo.

Ati “Impinduka ntizoroha ariko buriya ziba nziza, twakuwe mu gishanga aho twakoreraga tutabyumva tutanabishaka, ariko nyuma twaje gutekereza icyo gukora, twiyambaza Leta iradufasha, none dore amazu y’ubucuruzi bw’ibikoresho by’imodoka n’igaraje tumaze kuzuza, ni iterambere kuri twe no ku gihugu.”

Katwele avuga ko ibyo bagezeho babikesha imiyoborere myiza y’igihugu kuko nyuma yo kuva mu gishanga bicaranye n’Umujyi wa Kigali bawubwira ko bifuza kubona aho bubaka inyubako zirambye zizakoreramo amagaraji, maze ubuyobozi bubashakira ikibanza cyo kubaka giherereye munsi y’aho amagaraji yari yimuriwe.

Ati “Iki kibanza twubatsemo ni icyo tahawe n’Umujyi wa Kigali, tubasha kwimura abaturage bari bahatuye turanabishyura, nyuma yo guhabwa icyangombwa n’Umujyi wa Kigali dutangira kubaka.”

Inzu izakoreramo amagaraji yubatse ku buso bwa hegitari 3, ikaba ifite imiryango 350 ishobora gukoreramo ubucuruzi bunyuranye n’igice kizakoreramo amagaraji.

Umuyobozi wa Koperative Ikerekezo yemeza ko abazakorera muri iyi nzu ari abanyamuryango b’iyi Koperative n’abanyamigabane bayo ariko ko n’abandi bose bazashaka kuyikoreramo bazahabwa ibibanza byo gukoreramo bishyure.

Ati “Abanyamuryango ba Koperetive Ikerekezo bazakorera muri iyi nzu bazishyura nk’abanyamuryango ariko n’abandi bazaba bashaka kuyikoreramo bazishyura hakurikijwe ibiciro twashyizeho nk’abanyamuryango, ariko ntibiri kure y’ibiciro byashyizweho n’Umujyi wa Kigali kuri metero kare imwe.”

Akomoza ku biciro, Katwele yavuze ko metero kare imwe ikodeshwa amadorali ya Amerika 30 angana n’amafaranga y’u Rwanda 25 740, bityo ikiguzi cy’ubukode kikazaba giterwa n’ubuso umuntu yasabye.

Abajijwe niba inguzanyo bafashe bashobora kuzayishyura neza bidasenye koperative, Katwele yavuze ko nta kibazo cyo kwishyura inguzanyo gihari kuko bamaze imyaka 3 bayishyura, bakaba bazanakomeza kuyishyura kugeza irangiye.

Ati “Ibyo si ikibazo kuri koperative yacu, twatangiye kwishyura inguzanyo tugitangira kubaka, imyaka itatu irashize, ubu turangije inzu ikaba igiye gutangira kwinjiza ni bwo twazananirwa kwishyura? Oya tuzayishyura neza kandi ntibizasenya koperative yacu kuko twishyize hamwe tuzi icyo dushaka tuzakomeza tugiharanire.”

Katwele yasoje asaba abafite amagaraji mu gice kitemewe gukoreramo k’igishanga cyangwa se mu manegeka kuvayo bagafata ibibanza byo gukoreramo muri iyi nzu kuko ibyo Leta ibashishikariza ari ibyiza atari ibibi, cyane ko aho bakorera akenshi habateza igihombo mu gihe cy’umwuzure uturutse ku mvura nyinshi, aho gutera imbere bagasubira inyuma.

Rwomushana Augustin, ni umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’iterambere, ashimira abanyamagaraji bishyize hamwe bakubaka inzu izakoreramo amagaraji, avuga ko ari iterambere kuri Koperative yabo rikaba n’iterambere ry’abakora umurimo w’ubukanishi.

Ati “Iyi koperative igeze ku gikorwa k’indashyikirwa nyuma yo kuvanwa aho bakoreraga kandi bari bakunze, bakahava baseta ibirenge, ariko bigaragara ko impinduka kuri bo zabaye nziza kuko bakomeje kwagura ibitekerezo bagakora igikorwa nk’iki.”

Bamwe mu bakozi b’amagaraji baganiriye n’Imvaho Nshya bishimira ko bagiye kubona aho bakorera harambye, bakava mu gishanga no mu manegeka bakoreragamo, bagakomeza kwiteza imbere.

Bizimana Damas ni umwe mu bakozi ba rimwe mu magaraji yakoreraga mu Gishanga, aravuga ko mbere bibazaga aho bazajya gukorera nyuma yo kuva aho bari bamenyereye, ariko akaba yemeza ko noneho abona neza ko aho abanyamagaraji bagana atari habi, ko ahubwo ari aheza bitewe n’inzu nziza bagiye gukoreramo kandi hafi y’aho abakiliya babo bari bamenyereye.

Iyi nzu izakoreramo amagaraji iherereye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, hafi y’Ikiraro cy’umugezi wa Nyabugogo, ahagurirwa umuhanda ugana mu bice bya Gicumbi na Gatuna.