Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kigali : Hibutswe Abazize Jenoside  baguye ahataramenyekana

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 25, 2018

Abagize Imena, umwe mu miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 bateguye umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, aho baguye hakaba hataramenyekana.

Abagize Umuryango Imena n’abayobozi batandukanye basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Uyu muhango wo kwibuka wabaye ejo hashize tariki 24 Kamena 2018, wabereye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.Abagize uyu muryango bavuga ko bazakomeza guharanira ko amateka ya Jenoside atibagirana babinyujije mu buryo bwo guhora bibuka ababo, ndetse n’abo mu miryango yazimye,  cyane ko ngo bituma baruhuka ku mutima, no guhora biyubaka no guharanira kubaho neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Muri icyo gikorwa bamwe mu banyamuryango b’Imena, bakaba bafashe umwanya wo kuvuga amazina, mu rwego rwo kwibuka abavandimwe babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Imena Nsengiyaremye Fidele, yibukije ko amateka banyuzemo, bazaharanira guhora bayavuga, igihe cyose by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka, kuko ari bimwe mu bibasubizamo imbaraga, aho guheranwa n’agahinda.

Ati «Nkuko bikubiye mu nsanganyamatsiko, tuzakomeza kuba ijwi ryanyu mwebwe tutazi aho mwaguye,  nkuko byagarutsweho na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, washimangiye ko  we n’igihugu ahagarariye azakomeza kwifatanya n’ababuze ababo.

Nsengiyaremye yakomeje agira ati «Turashima Leta itwitayeho, yakomeje kutuba hafi no kudushyigikira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, none ubu tukaba twisanzuye, tubohotse igikorwa  kiduhumuriza cyane kuko ubuyobozi buba butweretse ko tutari twenyine’’.

Shema Jonas, uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, avuga ko mu izina ry’Akarere bifatanyije n’abanyamuryango b’Imena, asanga mu gihe nk’iki cyo kwibuka, abantu bagomba kuzirikana cyane abagize uruhare mu guhagarika Jenoside mu gihe amahanga yari yatereranye Abanyarwanda  ubwo ibihe byari bikomeye.

Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri  isaga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.