Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kigali: Hazerekanwa filimi yitwa “ Ace of my heart”

Yanditswe na admin

Ku ya 20-12-2017 saa 07:47:50
Bamwe bagize uruhare mu ikinwa rya filimi yitwa Ace of my heart

Filimi yitwa  “Ace of my Heart” yakozwe na Nzeyimana Cyusa Pacifique umusore uba muri Canada  ku ya 29 Ukuboza 2017 iyi filimi  ye yanakinwemo n’Abanyarwanda  izerekanwa mu Mujyi wa Kigali. Iyi filimi Cyusa  avuga ko bayiteguranye  ubuhanga buhanitse yaba mu  buryo bw’imyandikire, ubwo kuyiyobora  ndetse n’amashusho yakozwe neza.

Cyusa wanayoboye iyi filimi   yatangaje  ko  muri gahunda afite harimo no kuzamura urwego rwa filimi mu Rwanda abinyujije mu gutegura no gukora   filimi nziza zanarebwa ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Nakuze nkunda filimi ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye  ni bwo   natangiye kugira inzozi zo kuba nakora filimi nkora ubushakashatsi ndanihugura”.

We n’umuvandimwe we yavuze ko bishyize hamwe none filimi izerekanwa ngo ni iya mbere ngo  kandi biteguye gukora n’izindi nyinshi kandi nziza.

Muri filimi bazamurika havugwamo umusore witwa David Manzi wishora mu gukina urusimbi kugira ngo abone amafaranga yo kuvuza mushiki we  uba arwaye  umutima.

Abakinnye muri iyi filimi kandi ni bamwe mu basanzwe bakina muri filimi nyarwanda.

Uwanditse iyi filimi ari we   Cyusa ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

IYAREMYE YVES

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.