Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Kigali: Hazaba igitaramo kizahuza abahanzi banyuranye bo muri Afurika

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 11-01-2018 saa 09:54:58
Kibalama uzwi nka Jay urimo gutegura igitaramo

Kibalama Jacob uzwi nka Jay uyobora kompanyi  yitwa iFactory Africa na  Africa Play wakoresheje igitaramo cya Runtown wo muri Nigeria  na Sheebah Karungi wo muri Uganda muri Nzeri 2017 i Kigali,  yatangaje ko barimo gutegura igitaramo kizabera i Kigali muri uyu mwaka kikazahuza abahanzi bo hirya no hino muri Afurika.

Kibalama uzwi nka Jay urimo gutegura igitaramo

Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya Kibalama yavuze ko mu bihugu bigize  aka  karere muri buri gihugu hazaturukamo umuhanzi ngo kandi no muri Nigeria nk’igihugu kimaze gushinga  imizi muri  muzika  y’Afurika ngo hari abahanzi baho bazaza gutaramira abantu.

Yagize ati “Igitaramo turimo gutegura  kigamije gukomeza kurushaho guhuza abahanzi bo muri Afurika nk’uko n’ubundi bakora umuziki ufitanye ihuriro.”

Mu Rwanda avuga ko bateganya kuzifashisha abahanzi nka Charly na Nina, Bruce Melody  n’abandi bahanzi barimo kuzamuka neza mu muziki nyarwanda.

Akurikije ukuntu barimo gutegura icyo gitaramo avuga ko kizaba ari kiza kandi avuga ko kizaba vuba.

Igitaramo kirimo gutegurwa cyahawe inyito ya “ One music, one sound.”

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.