Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kigali: Hatashywe inyubako izajya ihugurirwamo abigisha imyuga

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 27, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yifatanyije n’abarimu n’abayobozi b’amashuri makuru y’imyuga mu gutaha inyubako izajya ihugurirwamo abarimu bo mu mashuri y’imyuga (RTTI= Rwanda TVET Trainer Institute), ikaba yuzuye itwaye miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’umuyobozi wa KOICA, Hon. Mikyung Lee bataha inyubako ya RTTI izajya yifashishishwa mu guhugura abarimu bo muri TVET (Foto James)

Iyi nyubako yuzuye ku  bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo  cy’Abanyakoreya gitsura amajyambere (KOICA), yuzuye itwaye miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byagarutsweho n’abafashe ijambo muri uwo muhango.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu ijambo rye yashimye kuba habayeho gufungura ku mugaragaro iyo nyubako. Yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Koreya ari mwiza ukaba urangwa n’ubufatanye muri gahunda zinyuranye.

Ati “Umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Koreya umeze neza, ushingiye ku mibanire myiza n’ubufatanye hagati y’ibihumbi byombi”.

 

Iyi ni yo nyubako yatashywe izajya ihugurirwamo abigisha imyugangiro (Foto James R.)

Avuga ko iyi nyubako izatuma abanyeshuri basoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babasha gupiganira isoko ry’umurimo, bikazafasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Asoza, yashimiye igihugu cya Koreya ko kibinyujije mu Kigo KOICA bafatanyije kubaka iyi nzu, kuba barahisemo u Rwanda nk’igihugu kiza mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro bizafasha igihugu kugera ku iterambere.

Hon. Mikyung Lee, Perezida wa KOICA mu ijambo rye yashimye u Rwanda  uburyo rwashyize imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, aho rwabashije gufatanya  n’igihugu cya Koreya binyuze muri  KOICA kubaka inzu izajya ihugurirwamo abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga  n’ubumenyingiro.

Ati “Iyi nyubako ya RTTI yuzuye ku bufatanye bw’ibihugu byacu byombi Koreya n’u Rwanda, yatwaye miliyoni 6.05 y’amadolari y’Amerika, ni byiza ko tuyitashye ku mugaragaro.

Mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu kubaka iyi nzu, igihugu cya Koreya  cyatanze miliyoni 5.3 z’amadolari y’Amerika naho u Rwanda rutanga  amadolari y’Amerika angana na miliyoni 0.75”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura  Eugene we yagarutse ku byo Leta y’u Rwanda ishyira imbere harimo n’uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro, bityo  urubyiruko rw’u Rwanda rukaba rubasha kwiga rugamije kwihangira imirimo no gupiganira isoko ry’umurimo.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yasanze ari ingenzi guha urubyiruko   ubumenyi   mu myuga n’ubumenyingiro, bityo ngo abaturage babashe kugira ubushobozi bwo kugera ku isoko ry’umurimo”.

Iyi nyubako yatashywe ifite ibice binyuranye, harimo ibyumba byo guhuguriramo bigezweho kandi bifite ibikoresho bihagije, irimo isomero, laboratwari y’ikoranabuhanga, aho kurara n’aho gufatira ifunguro ku barimu bazajya boherezwa mu mahugurwa mu by’ubumenyingiro.

Integanyanyigisho y’amahugurwa y’abarimu yamaze gutunganywa ndetse hamaze guhugurwa abarimu 49 b’ikitegererezo  n’abarimu 6 bakuriye abandi  bamaze guhugurwa banahawe impamyabushobozi ubwo hatahwaga ku mugaragaro ejo hashize.